Itora ry’abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ryabereye ku Kacyiru muri Top Towe Hotel kuwa 24 Werurwe 2016 ndetse bahita batangazwa uwo munsi.
Hatoye abanyamakuru, abatunganya umuziki n’aba-Djs, yakozwe mu ruhame yerekanye abahanzi icumi bazitabira irushanwa ku nshuro ya Gatandatu.
Mico The Best avuga ko amatora atanyuze mu buryo bunoze agendeye ku kuba yaranganyije amajwi na TBB hanyuma hagakoreshwa kamarampaka ari naho yatsindiwe.
Ati “Nanganyije amajwi na TBB, sinshaka kuvuga ko badakwiriye kujyamo ariko mbona naraharenganiye. Uburyo bwakoreshejwe mu gutora ukwiye gukomeza hagati yanjye na bo [TBB] ntabwo bwanyuze mu mucyo, ni nacyo nsaba Umuyobozi wa Bralirwa gukurikirana.”
Avuga ko kuba yaranganyije amajwi na TBB ntihakoreshwe itora ryo ku mpapuro nk’uko irya mbere ryagenze bidahwitse agasaba ko Bralirwa yashaka umuti unoze umurenganura.
Muri 2013 nibwo Mico The Best yinjiye bwa mbere muri PGGSS, icyo gihe yagiyemo ari umuhanzi wa 11 kuko yari yanganyije amajwi na Knowless Butera. Ni nacyo ashingiraho avuga ko uburyo bwakoreshejwe icyo gihe ari nabwo Bralirwa ikwiye gutekerezaho.
Ati “Ubushize byabayeho, muri 2013 habayeho kunganya twese baratureka turakomeza. Byaba binyuze mu mucyo bikozwe gutya […] Sindenganya Bralirwa ahubwo ndanenga iriya kamarampaka yakozwe ngasigara.”
Mico yanganyije na TBB ku giteranyo cy’amajwi angana n’ijanisha rya 32.5. Kuba TBB yarakomeje agasigara abibonamo akarengane gakomeye.
Ati “Kuko abatoye bakoresheje amarangamutima, ndetse nkeka ko hari n’abatinyaga kumanika ukuboko wenda kubera ko byabereye mu ruhame. Iyo bibera ku mpapuro aya mahirwe sinari kuyabura.”
Ibaruwa yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Mico The Best yayitanze ku itariki ya 25 Werurwe 2016 gusa kugeza ubu ntarahabwa igisubizo.
Ati “Narayitanze barambwira ngo ntegereze bazansubiza, ndacyategereje, ndumva bizagenda neza.”
TANGA IGITEKEREZO