Mu kiganiro Mico yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yasobanuye ko nyuma y’iyi ndirimbo ye yise ‘Yamaze’ ateganya gukora izindi zuzuza album ye ya Gatatu ndetse by’akarusho akaba yifuza kuzagira izo akorana n’abahanzi bo hanze.
Yagize ati “Yamaze ni imwe mu ndirimbo zigize album yanjye ya gatatu nzashyira hanze uyu mwaka, nyuma yayo hari n’izindi nshaka gukora zo kuri iyi album yanjye. Nifuza gushyiraho umwihariko wo kuzashyiraho indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga kugira ngo umuziki wanjye urenge u Rwanda”
Yungamo ati “Sinzajya ndirimba indirimbo yose mu Cyongereza cyanga Igiswahili ariko nzajya nkora uko nshoboye ku buryo nk’indirimbo izajya iba ifite amwe mu magambo asobanura ibyo ndirimba mu ndimi z’amahanga. Buriya nka Tanzania ugerayo ugasanga indirimbo zo mu Rwanda zizwi ni za zindi byibuze zifitemo amagambo y’Igiswahili, nanjye ndashaka kubafatisha”

Nyuma y’aya mashusho, Mico The Best arifuza gukora indirimbo zizamuhuza n’abandi bahanzi bo mu mahanga gusa ngo ntarahitamo abo yifuza.
Yagize ati “Sindahitamo neza ku buryo kuri ubu nahita mvuga abo nifuza gukorana na bo ariko uyu mwaka uzarangira hari indirimbo nshyize hanze nzaba narahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye haba mu Karere cyangwa hanze”
TANGA IGITEKEREZO