Mu kiganiro Mico yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yasobanuye ko yishimiye kuba u Rwanda nk’igihugu cye cyakiriye iri rushanwa, avuga ko ari umwanya mwiza w’abahanzi kugaragariza abashyitsi urukundo n’urugwiro babinyujije mu nganzo.
Yagize ati, “Nagiye nkunda kubona imyiteguro ya CHAN itandukanye ariko sinakumva indirimbo zayo nyinshi, byatumye mfata umwanya wo kwicara nkora indirimbo igaruka kuri iri rushanwa ndetse mpa ikaze n’abantu bose baryitabiriye.”
Arongera ati, “Usibye guha ikaze abaje mu Rwanda kubera CHAN, iyi ndirimbo ikubiyemo bimwe mu bintu by’ingenzi buri munyarwanda wese akwiye kumenya kuri iri rushanwa kuko hari bamwe batabizi.
Urugero, nk’amakipe yitabiriye iri rushanwa, ni ku nshuro ya kangahe ribaye n’ibindi bitandukanye”.
Mico The Best yakomeje avuga ko nk’umunyarwanda na we yifuje gutanga umusanzu we mu guha ikaze abashyitsi baje mu Rwanda bitabiriye CHAN akaba yabinyujije mu mpano ye y’ubuhanzi.
Yaboneyeho gukangurira abanyarwanda bose by’umwihariko abafana be gushyigikira ikipe y’Amavubi kugira ngo izagere ku intsinzi.

Ushobora kumva iyi ndirimbo
TANGA IGITEKEREZO