00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best na Uncle Austin ntibajya imbizi kubera uruvugo

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 18 December 2013 saa 09:31
Yasuwe :

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’abahanzi Mico the best na Uncle Austin, bisobanuye kuri ubwo bushyamirane hagati yabo, ariko aho guhosha bakomeza kubutiza umurindi.
Ubundi ubu bushyamirane buterwa no kuba Mico the best avuga ko Austin amuhoza mu kanywa kubera gutinya ibikorwa bye, Austin na we akavuga ko nta cyatuma atinya ibikorwa bye kuko ngo uretse no kuba ntabyo abona (ibikorwa bya Mico) ngo nta nibyo azi.
umuriro wongeye kwenyegezwa hagati y’aba bahanzi nyuma yaho Uncle (…)

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’abahanzi Mico the best na Uncle Austin, bisobanuye kuri ubwo bushyamirane hagati yabo, ariko aho guhosha bakomeza kubutiza umurindi.

Ubundi ubu bushyamirane buterwa no kuba Mico the best avuga ko Austin amuhoza mu kanywa kubera gutinya ibikorwa bye, Austin na we akavuga ko nta cyatuma atinya ibikorwa bye kuko ngo uretse no kuba ntabyo abona (ibikorwa bya Mico) ngo nta nibyo azi.

umuriro wongeye kwenyegezwa hagati y’aba bahanzi nyuma yaho Uncle Austin yari imbere y’abafana be muri Petit stade, mu ijoro Urban Boyz yamurikagaho album yayo ya kane bise Kelele, maze Austin afashe ijambo agira ati: “Umva, umugisha wa Urban Boyz ni uwa Urban Boyz, umugisha wa Riderman ni uwa Riderman, umugisha wa Super Level ni uwa superlevel, n’umugisha wa Austin ni uwa Austin gusa si uwa Afrobeat Original.”

Uko kuvuga ngo “Afrobeat Original” nibyo byateye Mico ikibazo cyane, kuko we avugako impamvu Austin yavuze gutyo ngo ariwe yashakaga kuzimya (Guharabika) kuko ngo yabivuze nyuma y’igihe gito Mico nawe avuye kuririmbira abafana be maze akabasaba gushyigikira Afrobeat orginal.

Ku ruhande rwa Austin, we avuga ko atari Mico yabwira, ubwo yavugaga biriya mu gitaramo cya Urban Boyz. Ati: “Niba atekereza ko ariwe nabwiraga ahubwo ubwo ari kwikinisha.”

Mico aganira na IGIHE, we yavuze ko ntakindi apfa na Austin, kuko ngo batigeze banatereta umukobwa umwe ngo wenda abe ari we bapfa.

Ati: “Ubundi uretse ubwoba uriya mutipe (umusore) amfitiye ko na muzimya mu muziki, ntakindi mpfa na we pe! Icyambere cyo ntabwo duturanye ngo dupfe amasambu, nta n’ubwo twigeze dutereta umukobwa umwe ngo abe ariwe dupfa. Ntakindi ampora rero, uretse kuba murusha gukora umuziki mwiza gusa.”

Ubwo twabaza Austin icyo abivugaho, yatubwiye ko atazi aho Mico ahera uvuga ko amuhoza ku kanwa.

Ati: “Sinzi aho ahera avuga ko muhoza mu kanywa kanjye kuko niyo nashaka kumuvuga sinabona icyo muvugaho, nibyo bikorwa bye avuga ntinya, ntabyo nzi nta n’ibyo mbona.”

Aba basore bombi batangiye kugirana amakimbirane mu gihe cy’amarushanwa ya PGGSS ya 3, ubwo Mico yavugaga ko ariwe mwami wa ‘Afrobeat orginal’ naho Austin we akavuga ko nta muhanzi ukora Afrobeat umurusha kuririmba mu Rwanda.

Mico Prosper (Mico)The Best)
Austin Tosh Luwano (Uncle Austin)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .