00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico ahamya ko yavukiye i Kigali ,agasogongera ubuzima bushaririye mu cyaro

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 January 2015 saa 12:12
Yasuwe :

Mico The Best uririmba uburyo Imana yamukuye ku mushogoro ikamushyira kuri bureba(Blue band), ngo aririmba ubuzima bubi atari uko yaburereweho ahubwo ngo we yavukiye mu Mujyi wa Kigali, i Gikondo nyuma aba mu cyaro igihe gito ari naho yasogongereye kuri ubu buzima yita ko bushaririye.
Nubwo benshi bamwita umunyacyaro w’i Nyakizu mu Karere ka Nyaruguru, Mico The Best ahamya ko umuryango we watuye i Kigali mu 1973 ndetse ngo niho yavukiye. Yaje kujya kuba mu cyaro mu gihe kigera ku myaka (…)

Mico The Best uririmba uburyo Imana yamukuye ku mushogoro ikamushyira kuri bureba(Blue band), ngo aririmba ubuzima bubi atari uko yaburereweho ahubwo ngo we yavukiye mu Mujyi wa Kigali, i Gikondo nyuma aba mu cyaro igihe gito ari naho yasogongereye kuri ubu buzima yita ko bushaririye.

Nubwo benshi bamwita umunyacyaro w’i Nyakizu mu Karere ka Nyaruguru, Mico The Best ahamya ko umuryango we watuye i Kigali mu 1973 ndetse ngo niho yavukiye. Yaje kujya kuba mu cyaro mu gihe kigera ku myaka ibiri ari naho ngo yamenyeye uburyo abanyacyaro babaho ndetse abikuramo inganzo yo gukora indirimbo zinafite amashusho agaragaza ubu buzima.

Yagize ati « Njye mvuka i Gikondo ,niho navukiye ni naho nize. Biragoye ko umuntu uvuka i Kigali yaririmba ngo nariye umushogoro, nasogongeye ku buzima bubi kuko nabayeho igihe gito nk’imyaka ibiri mba i Nyakizu. »

Akomeza agira ati « Ubuzima bubi nanyuzemo agahe gato ubwo nabaga i Nyakizu nibwo butuma nkunda kuririmba nkomoza ku byo rubanda rugufi rubamo. Rubanda rugufi ni bo bafana bakomeye ba Afrobeat, ni bo bakunda ibyo turirimba mu njyana ya Kinyafurika. Ntabwo njye ndi umunyacyaro nk’uko hari ababinyaturiraho, navukiye mu Mujyi wa Kigali ni naho mba. »

Nubwo ari umuhanzi uhamya ko yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu buzima bwiza ndetse akaba ari naho agituye , Mico The Best ngo yamaze imyaka ibiri mu cyaro asogongera ku buzima abantu bo mu cyaro babamo by’umwihariko abatishoboye ari nabyo bimutera kwibanda cyane ku ndirimbo zivuga ku buzima bubi.

Yavuze ko icyaro yabayemo i Nyakizu muri Nyaruguru ngo nibwo bwamuteye gukora indirimbo yise ‘Sinakwibagiwe’ ,‘Kure’, ‘Umugati’ n’izindi. Amashusho y’indirimbo ze nayo ngo yibanda ku kugaragaza ubuzima bwa rubanda rugufi aruha icyizere cy’ejo hazaza.

Ati « Utarabaye mu cyaro ntabwo waririmba ngo ‘wamvanye ku mushogoro’, utarariye umushogoro se wamenya ko ubaho. Njye nawuriye amezi make ubwo nari nagiye muri icyo cyaro, nyine urumva ko ndirimba ibyo nanyuzemo cyangwa nabonye. Icyo gihe namaze muri Nyakizu nicyo cyatumye mba umuvugizi wa rubanda rugufi mbinyujije mu ndirimbo »

Mico ushimangira ko yavukiye i Kigali, yabajijwe ikintu cyiza kurusha ibindi yasanze mu cyaro mu gihe yahamaze atajijinganyije asubiza agira ati « Haba abantu bagifite ubumuntu, gutabarana n’urukundo. Umuntu ararwara ku gasozi bose bagahurura bakamuheka mu ngobyi bakamujyana ku bitaro. »

Yungamo agira ati « Ikindi mu cyaro hari abakobwa bagifite umutima, biragoye ko mu Mujyi wa Kigali wahabona isugi ariko mu cyaro hari amasugi , abakobwa baho ntabwo bararutse cyane»

Abajijwe ikintu cyamushaririye mu gihe yamaze mu buzima bw’icyaro, asubiza agira ati « Nagorwaga no kubaho ntareba ibikorwa remezo, iyi mihanda igezweho nyine, amashanyarazi, nyine kubona ubuzima bw’i Kigali narabikumburaga kuko aribyo namenyerejwe nkivuka. Ikintu gikaze nabonaga mu cyaro ni akabari twari duturanye mu gihe i Kigali hari ama etage »

Mico wemera ko afite inkomoko i Nyakizu mu Karere ka Nyaruguru, ntaherutse gusura abo yakuranye na bo. Nyina aba i Nyakizu gusa ngo acishamo agasura umuhungu we i Nyamirambo.

Yagize ati « Ntabwo mperutseyo vuba ariko mama turaherukanye, ejobundi yaje kunsura. Ni kenshi aza i Kigali kundeba ariko nanjye hari igihe njya i Nyakizu »

Mico The Best uririmba mu njyana ya Afrobeat akaba anasigaye yiyumvamo kuba umuvugizi wa rubanda rugufi, yatangiye gufatira amashusho indirimbo yakoranye na King James bakayita ‘Umugati’.

Mu mashusho yayo, nabwo azagaragaza uburyo abantu birirwa bahiga ifaranga, bamwe bakaribona biyushye akuya mu kazi gaciriritse kandi gakomeye.

Amwe mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ’Umugati


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .