00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico agiye kwirukansa Senderi amuziza kwivuruguta mu muziki

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 October 2014 saa 05:47
Yasuwe :

Mico The Best ubarizwa muri Super Level arahamya ko agiye kwigaranzura Senderi anamwirukanse mu buryo buhoraho kugira ngo agabanye kwivuga imyato no kwivuruguta mu muziki aha gasopo bagenzi kandi bamurusha impano.
Mico atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Senderi ahishuriye bagenzi be bakora Afrobeat ko abahaye gasopo n’umwitangirizwa kuko ari we ukwiriye kujya yegukana ibihembo kubera impano n’igikundiro abarusha mu muziki.
Kuri Mico ngo ababazwa cyane no guhora yumva Senderi avuga ko ari (…)

Mico The Best ubarizwa muri Super Level arahamya ko agiye kwigaranzura Senderi anamwirukanse mu buryo buhoraho kugira ngo agabanye kwivuga imyato no kwivuruguta mu muziki aha gasopo bagenzi kandi bamurusha impano.

Mico atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Senderi ahishuriye bagenzi be bakora Afrobeat ko abahaye gasopo n’umwitangirizwa kuko ari we ukwiriye kujya yegukana ibihembo kubera impano n’igikundiro abarusha mu muziki.

Kuri Mico ngo ababazwa cyane no guhora yumva Senderi avuga ko ari umuhanzi ukomeye muri Afrobeat kandi ntacyo arageraho.

Mico ati “Njye birambabaza cyane, sinakwita Senderi umuhanzi kuko simubara mu bo mpanganye na bo. Nabanje kumureka nkeka ko ari imikino n’urwenya arimo, ariko aho bigeze ndabona Abanyarwanda batangiye kumufata nk’umuhanzi. Muri Afrobeat dukora ntitumubaramo, ni agahinja njyewe nteruye”

Mico agiye kwirukansa Senderi mu rwego rwo kumumaramo kwivuruguta mu muziki. (Foto/Gentil)

Akomeza agira ati “Nonese avuga gute ko video ye ari iy’umwaka kandi audio yayo iririmbitse nabi? Nari namwihoreye ariko ndambiwe guhora mubona yivuruguta mu kazi keza twakoze kandi ntacyo ashoboye, ngiye kumwirukansa nta gusubira inyuma ku buryo atazabyongera”

Mico The Best wanashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nyiraminani’ ngo atitaye ku magambo Senderi avuga ngo yizeye ko ibikorwa yakoze uyu mwaka bizamuhesha Salax Award nka ‘Best Afrobeat’. Iki gikombe nubwo na Senderi yagikaniye ndetse ngo azarwana n’umuhanzi uzashaka kugitwara, Mico ngo ni icye kandi nagifata mu ntoki ibyakibanjirije byose azahita abyita ibye.

Ati “Igikombe ngomba kuzagitwara kandi nzahita mvuga ijambo ko maze kwegukana Afrobeat zose zatanzwe mu Rwanda. Senderi nareke akavuyo igikombe ni icyanjye, n’ababihawe mbere bose buriya njyewe mbara ko buri muhanzi bahaye Afrobeat ari iyanjye. Iyi njyana ni njye wayizamuye mu Rwanda bakwiye kubinyubahira”

Nyuma ya ’Nyiraminani’ Mico azashyira hanze amashusho y’indirimbo ’Icya cumi’ n’indi nshya iri gukorwa yise ’Umugati’

Soma inkuru ya Senderi aha gasopo bagenzi be


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .