Ku nshuro ya mbere kuri MTV muri gahunda y’imiziki ya ‘Rush Hour’, indirimbo y’Umunyarwanda yakorewe mu Rwanda yari ihanzwe amaso na buri wese mu bakurikiye iyi Televiziyo ahagana saa yine z’ijoro.
Indirimbo yaciye kuri MTV yitwa ‘Simparara’ ya Mico The Best afatanyije na Urban Boyz. Yakorewe muri Super Level amashusho yayo atunganywa na Producer Mariva.
Mu kiganiro na IGIHE Mico The Best yavuze ko ari iby’ikirenga kwibona kuri iyi Televiziyo icuranga nyinshi mu ndirimbo z’indobanure hashingiwe ku ireme ry’amashusho.
Ngo agiye gukoresha amahirwe yabonye asohore izindi ndirimbo zizajya zicurangwa kuri iyi Televiziyo.
Yagize ati “Birenze kwitwa amahirwe kuko iriya ni Televiziyo ikomeye cyane, irubashywe kandi irebwa n’umubare munini ku rwego mpuzamahanga. Aya mahirwe nzayabyaza umusaruro ufatika, ni ugukomeza gukora ibintu bifatika sinsubire inyuma.”
Rwema Denis uzwi ku izina rya DJ Denischeetah wajyanye iyi ndirimbo kuri MTV Base yabwiye IGIHE ko ‘Simparara’ ari yo ndirimbo ya mbere yakorewe i Kigali ishyizwe mu bubiko[database] bw’iyi Televiziyo.
Ngo byamutwaye imbaraga n’igihe kugira ngo iyi ndirimbo yemerwe. Yagize ati “Byari bigoranye cyane, nayitanze kenshi bakayidusubiza batubwira ko itujuje ibisabwa, bo bareba ku ireme ry’amashusho.”
Yongeraho ati “Ni iby’ikirenga kuba bayicuranze, izakomeza itambuke. Bayishyize muri Database yabo, niyo ya mbere yakorewe i Kigali.”

Kuva iyi Televiziyo yatangiye gukorera muri Afurika nta ndirimbo z’Abanyarwanda zacurangwaga ahanini kubera ireme ry’amashusho ryabaga riri hasi.
Mu kwezi gushize nibwo Rwema Denis[DJ Denischeetah] yinjiye mu itsinda ry’abavanga imiziki kuri iyi Televiziyo ndetse atangira gutangayo indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.
Mu ndirimbo yatanze harimo iza Urban Boyz, Knowless, Meddy, Kitoko n’abandi gusa nyinshi baracyasuzuma ireme ryazo.

Simparara yacuranzwe kuri MTV
Arabyemeye indirimbo nshya ya Mico The Best
TANGA IGITEKEREZO