00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James na Mico bashyize hanze amashusho y’indirimbo ’Umugati’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 February 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Mico The Best na King James basanzwe bahanganye mu njyana ya Afrobeat, bashyize hanze amashusho y’indirimbo bahuriyemo bakayita ‘Umugati’.
Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na IGIHE yatangaje ko iyi ari imwe mu ndirimbo ya gatatu ahuriyemo n’umuhanzi ukomeye ndetse na we ubwe yubaha. King James aje yiyongera ku bandi bahanzi babiri yakoranye na bo mbere bakamugeza ku rwego rukomeye barimo Diamond na Knowless.
Ati “Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album yanjye ya gatatu ndi gutegura. Ni (…)

Mico The Best na King James basanzwe bahanganye mu njyana ya Afrobeat, bashyize hanze amashusho y’indirimbo bahuriyemo bakayita ‘Umugati’.

Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na IGIHE yatangaje ko iyi ari imwe mu ndirimbo ya gatatu ahuriyemo n’umuhanzi ukomeye ndetse na we ubwe yubaha. King James aje yiyongera ku bandi bahanzi babiri yakoranye na bo mbere bakamugeza ku rwego rukomeye barimo Diamond na Knowless.

Ati “Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album yanjye ya gatatu ndi gutegura. Ni imwe mu ndirimbo nkoranye n’umuhanzi nanjye ubwanjye nishimira, King James ndamwubaha, ni umuhanga kandi arakunzwe. Abandi bahanzi nakoranye na bo bikankora ku mutima ni Diamond na Knowless”

Album ya gatatu Mico The Best ari gutegura ngo arateganya ko izaba iriho indirimbo zamenyekanye kandi zakunzwe gusa bityo akaba yarihaye umwanya uhagije wo kuyitunganya kugira ngo izajye hanze iriho ibihangano bifite ireme gusa.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Mico na King James bagaragaramo berekana ubuzima abantu busanzwe abantu babamo bahiga ifaranga, bamwe bakaribona biyushye akuya mu kazi gaciriritse kandi gakomeye.

Amwe mu mafoto yo muri iyi ndirimbo:

Shoferi na konvuwayeri barashaka umugati

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .