Mico The Best na King James basanzwe bahanganye mu njyana ya Afrobeat, bahurije hamwe imbaraga ku nshuro ya mbere kuva batangira umuziki bakorana indirimbo bise ‘Umugati’.
Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye, yatangaje ko iyi ari imwe mu ndirimbo ya gatatu ahuriyemo n’umuhanzi ukomeye ndetse na we ubwe yubaha. King James aje yiyongera ku bandi bahanzi babiri yakoranye na bo mbere bakamugeza ku rwego rukomeye barimo Diamond na Knowless.

Ati “Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album yanjye ya gatatu ndi gutegura. Ni imwe mu ndirimbo nkoranye n’umuhanzi nanjye ubwanjye nishimira, King James ndamwubaha, ni umuhanga kandi arakunzwe. Abandi bahanzi nakoranye na bo bikankora ku mutima ni Diamond na Knowless”
Album ya gatatu Mico The Best ari gutegura ngo arateganya ko izaba iriho indirimbo zamenyekanye kandi zakunzwe gusa bityo akaba yarihaye umwanya uhagije wo kuyitunganya kugira ngo izajye hanze iriho ibihangano bifite ireme gusa.
Ati “Ubu ntabwo mfite gahunda yo guhita nshyira hanze iyi album, ndashaka ko izajya hanze iriho indirimbo zakunzwe kandi zizwi gusa. Ntabwo biba ari byiza kuba washyira hanze album nyamara indirimbo zayo hazwimo ebyiri gusa. Ndashaka ko izajya hanze iriho indirimbo zamenyekanye gusa”

Nyuma y’indirimbo ‘Umugati’Mico The Best ari gutegura amashusho y’izindi afite zamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi harimo iyo yise ‘Icya cumi’ ndetse n’iyi nshya yakoranye na King James.
TANGA IGITEKEREZO