00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutorwa cyane kuri SMS, gutsinda kwa Mico muri PGGSS III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 July 2013 saa 02:30
Yasuwe :

Haba mu bitekerezo byatambutse kuri IGIHE (comments), haba ku mbuga nkoranyambaga nka facebook hari gucicikana ubutumwa bw’uko abantu benshi batunguwe no kubona umuhanzi Mico The Best yaraje mu bahanzi batanu bakomeje mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
IGIHE twamenye ko imwe mu mpamvu uyu muhanzi yakomeje ari uko ari yatowe cyane binyuze mu butumwa bugufi bwa SMS, ibi bikaba byari bifite impuzandengo ya 30%.
Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi yamviswe n’umunyamakuru wa IGIHE (…)

Haba mu bitekerezo byatambutse kuri IGIHE (comments), haba ku mbuga nkoranyambaga nka facebook hari gucicikana ubutumwa bw’uko abantu benshi batunguwe no kubona umuhanzi Mico The Best yaraje mu bahanzi batanu bakomeje mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

IGIHE twamenye ko imwe mu mpamvu uyu muhanzi yakomeje ari uko ari yatowe cyane binyuze mu butumwa bugufi bwa SMS, ibi bikaba byari bifite impuzandengo ya 30%.

Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi yamviswe n’umunyamakuru wa IGIHE avuga ko Mico yakoresheje amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu mu kwitoresha kuri SMS ariko aya makuru agoranye kuyemeza kuko Mico we ayahakana agira ati “Byaba ari nk’ubugoryi gukoresha amafaranga aruta ayo ushaka”.

Gusa mu kiganiro na IGIHE, Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters – bategura iri rushanwa ku bufatanye na BRALIRWA, yemeje ko Mico yaje mu bagize amanota menshi mu gutorwa kuri SMS.

Uyu Mushyoma ukunze kwitwa Boubou, ni umwe mu babonye amanota abahanzi bose bagiye bagira n’uko bakurikiranye.

Yagize ati “Ni twese uko byabatunguye niko byadutunguye, ibintu twakoze harimo ibice bibiri harimo SMS 30% n’amanota y’abagize akanama nkemurampaka. Mico we yagize amanota meza muri SMS. Ari mu bafite amanota menshi mu gihe abandi batabikoraga”.

Tumubajije niba koko bidashoboka ko umuhanzi ashobora kugira amanota menshi bikagaragara ko akunzwe nyamara we yaritoresheje, nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa yabanje ari nayo mpamvu hashyizweho akanama nkemurampaka, Boubou yagize ati “Amanota, nta bundi buryo twabona ko umuntu akunzwe atitorewe n’abafana be, ntitwagenda tubara umuntu ku wundi ngo tuzabishobore habaho kohereza ubutumwa bugufi SMS hakamenyekana uwatowe kurusha abandi”.

Mushyoma twamubajije impamvu EAP badatangaza amanota ngo bakure abantu mu rujijo hanamenyekane uko abahanzi bose baba barushanyijwe atubwira ko hari abahanzi bamwe na bamwe baba batifuza ko amanota yabo ajya hanze. Gusa yavuze ko umuhanzi wese wifuje kumenya uko amanota yose y’irushanwa yagenze bayamwereka kandi ko abahanzi bose bifuje ko yatangazwa ako kanya yahita atangazwa.

Mico asobanura ko we yakurikije ibyo yasabwaga byose kandi ko yizera ko ari byo byatumye aza mu bahanzi batanu bakomeza.

Yagize ati "Abo bantu babivuga inshuro nyinshi ntabwo bazi ikigenderwaho kugira umuntu akomeze, bazi ko iturufu ya mbere ari abafana benshi cyane gusa ntibamenye ko haba hari ibindi bintu bisabwa kugira ngo utambuke, icya mbere hari ibitabo by’imyitwarire barebyemo, uburyo uririmba (vocal abilities), uko witwara imbere y’aban tu (stage management), uburyo uganira n’abafana (Public) uburyo ababyinnyi baba bambaye n’uko uhuza nabo, amanota ya SMS kuko ushobora kuza gufana umuntu ariko ntumutore n’ibindi kandi nizera ko nagerageje kwita kuri buri kintu cyose muri ibyo”.

N’ubwo avuga ko atewe ubwoba na Riderman na Urban Boyz, Mico nawe ari ku rutonde rw’abahatanira kwegukana miliyoni 24 z’Amanyarwanda kuwa 10 Kanama 2013.

Uyu ni umwe mu babyinnyi ba Mico; Mico avuga ko amanota amwe n'amwe yagiye ayakura mu babyinnyi be, ijwi rye n'imyitwarire ye muri rusange
Abahanzi bakomeje muri PGGSS III

Foto: Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .