00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Guma Guma’ yatumye Mico yubika dosiye ye na Diamond ya miliyoni zigera kuri 6

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 June 2013 saa 09:03
Yasuwe :

Umuhanzi Mico The Best aravuga ko yahuye n’akazi kenshi mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Sta III bityo ntabashe kongera kubona umwanya uhagije wo gukurikirana umuhanzi Diamond wo muri Tanzaniya ku mwenda avuga ko amurimo wa Miliyoni zigera kuri esheshatu z’amanyarwanda.
N’ubwo yagize akazi kenshi ariko, Mico, wakoranye na Diamond idnrimbo yitwa "Sinakwibagiwe”, avuga ko amaherezo y’inzira ari mu nzu; akemeza ko Diamond azamwishyura uko byagenda kose.
Mico yagize ati (…)

Mico yagize ati “Byakubitanye n’uko twagize akazi kenshi muri Guma Guma kandi mbona byanga bikunda ikibazo cyanjye na Diamond kizagera aho gisobanuka kuko urabizi hari ibintu bitibagirana ntabwo ushobora kwibagirwa ko umuntu agufitiye amafaranga kandi angana gutya. Ni amafaranga agaragara cyane utareka gutyo, ntabwo turi abakire cyane ku buryo ayo mafaranga twayibagirwa.”

Mico avuga ko muri iki gihe biri kuvugwa ko Diamond ashobora kuzaza mu Rwanda bazagirana ibiganiro cyangwa bagashaka indi nzira bakemuramo ibibazo bafitanye bitarinze gukurura impaka za ngo turwane.

Yagize ati “Ubu ngubu hari icyo ndi gutekereza ariko bishobora kuba ibintu byiza, ibiganiro bibyara umusaruro mwiza. Dushobora gukora akandi kantu.”

Ikibazo Mico yagiranye na Diamond....

Mico yakoranye indirimbo yitwa SInakwibagiwe na Diamond

Mico yari yatumiye umuhanzi Diamond ngo azaze mu gitaramo cyo kumurika Album ye yise “Umutaka” nuko birinda bigera ku munota wa nyuma Mico avuga ko Diamond azaza ariko we ntiyaza. Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byanditse ko icyo gihe Diamond we yari yifitiye igitaramo ahandi hantu ku buryo Atari kubasha kuza mu Rwanda.

Abanyarwanda barakariye cyane umuhanzi Mico, ariko nawe akomeza gutanga ibisobanuro ko ari Diamond wamuhemukiye kuko ngo yari yamwishyuriye amatike yo kuza mu Rwanda n’igice cy’amafaranga yagombaga kumuhemba.

Kuva ubwo Mico yatangiye kwiruka muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya ngo arenganurwe ni biba ngombwa afashwe kujya mu nkiko asubizwe amafaranga ye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .