Munyanshoza ni umwe mu basirikare ba RDF[Rwanda Defence Force] bari ku rutonde rw’abagomba gutangira ikuruhuko cy’izabukuru. Yabwiye IGIHE ko mu bo basezerewe rimwe harimo umuhanzi mugenzi we baririmbanaga witwa Nkurunziza Pierre Damien [Maji Maji].
Yavuze ko yishimiye cyane ikiruhuko yahawe nyuma y’imyaka 23 yari ishize ari mu gisirikare cy’u Rwanda. Mibirizi asezerewe yari amaze guhabwa ipeti rya Sergent yubahaga mu buryo bukomeye.
Ati “Ni byo nanjye ndi ku rutonde rw’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, imyaka yari ibaye myinshi kandi burya igishimishije ni akazi twakoze.”
Yongeyeho ati “Nabyishimiye cyane, urumva nari maze imyaka hafi 23 mu ngabo z’igihugu, nakoze neza inshingano zanjye ndetse bazampa na certificate y’ishimwe. Ikindi gikomeye ni uko no mu buzima busanzwe nzakomeza kwitangira igihugu no kurinda ibyagezweho, kurinda ikibi cyose cyateza ikibazo mu gihugu cyanjye.”
Mibirizi yinjiye mu ngabo z’u Rwanda muri Gicurasi 1993, avuga ko yinjiriye ahitwaga muri Komine Butaro [ubu ni mu Karere ka Burera] mu birometero bike uvuye ku mupaka wa Uganda.
Yageze mu gisirikare afite imyaka 17, mu gihe yari amazemo ngo aterwa ishema no kuba yararwaniye igihugu kikava muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu kikaba gitangiye kwiyubaka.

Munyanshoza Dieudonné benshi bamuzi nka Mibirizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibirizi agace yavukiyemo ahitwa i Kimbogo mu Ntara y’Uburengerazuba kuwa 25 Nzeri 1975.
Arubatse, afite umugore n’abana. Yize amashuri abanza i Mibirizi, nyuma ahabwa amahugurwa y’ububaji mu kigo cya Kibogora atangira kubikora nk’umwuga mu 1989.
Mu 1993, Mibirizi yafashe umwanzuro wo kujya ku itabaro yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi kugeza muri Kamena 2016.

TANGA IGITEKEREZO