00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yasohoye indirimbo nshya yise "Ni njyewe"

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 11 February 2012 saa 01:20
Yasuwe :

Abifashijwemo na Producer Lick Lick, umuhanzi Meddy yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ni njyewe" . Iyi ndirimbo irimo amagambo y’urukundo uyu muhanzi akunda gukoresha mu njyana yari amenyerewemo akiba mu Rwanda.
Mu kiganiro ku murongo wa Telefone na IGIHE.com, Meddy yavuze ko yari agihuze kandi ko kumenyera gahunda z’ahantu hashya byari byabanje kumutonda.
Yagize ati:”Nari ndi mu bintu byinshi cyane inaha, kuko ibintu bya studio hano birarushya cyane, batanga gahunda ugasanga (…)

Abifashijwemo na Producer Lick Lick, umuhanzi Meddy yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ni njyewe" . Iyi ndirimbo irimo amagambo y’urukundo uyu muhanzi akunda gukoresha mu njyana yari amenyerewemo akiba mu Rwanda.

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone na IGIHE.com, Meddy yavuze ko yari agihuze kandi ko kumenyera gahunda z’ahantu hashya byari byabanje kumutonda.

Yagize ati:”Nari ndi mu bintu byinshi cyane inaha, kuko ibintu bya studio hano birarushya cyane, batanga gahunda ugasanga ziraruhanije, iyo uri ahantu utamenyereye nyine uba utahamenyereye.”

Meddy yabwiye IGIHE.com ko agiye kurushaho gukora cyane kandi ko anateganya gushyira hanze album ye nshya.

Ati:”Abakunzi banjye bagiye kongera kumva umuziki wanjye cyane, kandi ni nk’aho ngarutse cyane mu muziki n’ingufu, abantu barambazaga bati ese waretse kuririmba ariko nari ncecekanye ibintu byinshi ubu mfte album nshyashya; indirimbo ngiye gutangira kuzisohora”.

Mu kiganiro na Lick Lick wakoze iyi ndirimbo, yabwiye IGIHE.com ko ateganya gukora ibihangano byinshi n’aba bahanzi bari muri Amerika.

Iyi ndirimbo "Ni njyewe", ije ikurikirana n’indirimbo ‘Wantwaye Umutima Rmx’ Producer Lick Lick yakoreye umuhanzi Uncle Austin (uri mu Rwanda) hamwe na K8 uri muri Amerika, ndetse n’iyitwa ’Turi Kumwe’ The Ben yakoranye na Ellison yasohoye kuwa 26 Ukuboza 2011.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ni Njyewe By Meddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages