Mu muhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meddy ni umwe mu batanze ubutumwa binyuze mu ndirimbo. Icyo asaba Abanyarwanda ku isi, ni ukwirinda amacakubiri no kwamagana umuntu wese wavogera ubusugire bw’igihugu.
Uyu muhango wabereye muri Washington DC, wari ugamije kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Meddy, ni umwe mu bahanzi baririmbye muri uyu muhango, yihanganisha abarokotse iyi Jenoside yabaye muri Mata 1994 ndetse nk’uko yabisubiyemo mu ndirimbo yaririmbye, uyu muhanzi yavuze ko abishwe bakiri kumwe n’Abanyarwanda ndetse bazahora bibukwa iteka ryose.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, Meddy yasabye buri wese kwamaganira kure no kurwanya ikintu cyose gishobora kugarura amacakubiri mu Rwanda ahubwo bagaharanira ikintu cyose kibahuriza hamwe kikanabateza imbere.
Ati: “Abanyarwanda twese, turi umwe, turi bene Kanyarwanda. Nta muntu uko yaba ameze kose wakongera kuducamo ibice. Turi umwe. Dufatanyije twese, turwanye twivuye inyuma ibitekerezo n’imyumvire y’ amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda ahubwo dushyire imbere urukundo hagati yacu n’’igihugu cyacu . Imana irikumwe n’u Rwanda, Imana iri kumwe n’abanyarwanda. Abazize Jenoside nta cyaha bari bakoze, bishwe bazira uko baremwe. Tuzahora tubibuka”
Meddy yakomeje avuga ko , muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda, ahubwo hakenewe kwibuka baniyubaka.
Ati, “Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside, dufatanye kwibuka kandi tuniyubaka. Urubyiruko, ni rwo maboko y’igihugu . Mboneyeho kubibutsa ko igihugu cyacu kizubakwa natwe urubyiruko. Kandi nta kuntu twazacyubaka dutatanyije imbaraga zacu.”
Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Prof Mathilde Mukantabana. Hari abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Amerika no mu bindi bihugu bitsurana umubano n’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Amerika muri rusange.
Mu bandi bahanzi batanze ubutumwa hari abavuze umuvugo aribo Uwamahoro Angel, Ines Giramata na Natacha Uwamahoro. Umuhanzikazi witwa Mary Milben wo muri Amerika na we yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside.


















TANGA IGITEKEREZO