Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari mu nzira yerekeza i Amsterdam, Meddy yashimangiye ko afite inyota yo gutaramana n’amagana y’abazitabira uyu muhango wo kuganira ku iterambere ry’igihugu no kungurana ibitekerezo ku cyatuma ibintu birushaho kuba byiza.
Yagize ati « Si ubwa mbere nitabiriye Rwanda Day ariko ni umunsi mbona ko ari ingirakamaro ku Banyarwanda cyane cyane ababa mu mahanga. Abenshi ntabwo tuba duheruka i Kigali, usanga hari byinshi byiza byagezweho tuba dukwiye kumenya ndetse natwe tugatanga ibitekerezo byatuma turushaho kubaka igihugu cyacu »
Yongeraho ati « Mfite amashyushyu yo gutaramana na bo , nabonye imibare y’abazitabira yariyongereye cyane. Ni ibintu biba ari byiza »

Meddy ni we muhanzi rukumbi uzasusurutsa Rwanda Day aturutse muri Amerika. Azafatanya na bagenzi be barimo abazaturuka mu Rwanda n’i Burayi barimo Teta, King James, Masamba, Muyango, Dj Flora, Julienne Gashugi, Sofia, Ben Kayiranga, Thierry Haguma, Nyiratunga Alponsine n’abandi batandukanye.
Rwanda Day 2015 yatumye urujya n’uruza rw’ Abanyarwanda baturutse imihanda yose berekeza mu Buholandi aho izabera kuri iyi nshuro yayo ya karindwi. Itegerejwemo abasaga 4,300 bamaze kwiyandikisha.


TANGA IGITEKEREZO