00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yavuze isomo rikomeye yigiye mu buzima bwo muri Amerika

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 Kanama 2017 saa 07:26
Yasuwe :

Meddy yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi ishize atahakandagira, yavuze ko mu gihe amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubuzima yaciyemo bwamwishije isomo rikomeye ryo ‘kuba umugabo’.

Meddy yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, hambere agikorera umuziki mu Rwanda yari afite urubavu ruto ariko yagarutse ari ‘umusore w’intarumikwa’.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umubyeyi wa Meddy, Cyabukombe Alphonsine wari waje kwakira umwana we nyuma y’imyaka irindwi atamuca iryera, na we yahamije ko ‘umwana we yakuze cyane’.

Yagize ati “Nabonye yarakuze cyane, yabaye mukuru, erega imyaka irindwi ni myinshi. Nanjye narahindutse…”

Urugendo rwa Meddy ruhanzwe amaso n’abatari bake mu bakurikirana iby’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunda ibihangano bye n’umuryango. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu yatangazaga ko agiye kuza bikarangira urugendo rupfuye ariko kuri iyi nshuro nta gisibya agomba kugaruka ku ivuko.

Meddy yavuze ko mu myaka irindwi amaze aba mu mahanga yize kwigira no kumenya kubaho ku bwe nk’umusore wishakiraga buri kintu cyose yakeneraga mu buzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari kumwe n’ababyeyi.

Yagize ati “Iyo uri kure y’umuryango nibwo umenya agaciro abawe bafite, iyo utari kumwe nabo nibwo ubakumbura, nibwo umenya neza uwo uri we […] mu gihe cyose maze hariya nize kubaho ntafite, nize kubaho nkanjye no kumenya agaciro ko kuba Umunyarwanda no guharanira rya shema ryacu.”

Meddy uherutse gusohora indirimbo yise ‘Slowly’ yaje aturutse mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, yakoze urugendo rw’iminsi ibiri mu ndege kuva ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 24 Kanama 2017.

Yavuze ko kuba mu mwaka wa 2010 we na The Ben baroherejwe mu kazi muri Amerika bagafata icyemezo cyo kugumayo, ngo babikoze batagamije inabi ahubwo ngo ‘byari ku bw’impamvu zo gushaka iterambere no gushaka icyazamura umuryango’.

Yongeyeho ati "Turi Abanyamerika mu mpapuro ariko turi Abanyarwanda mu maraso."

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig, Garuka Patricia yavuze ko igitaramo cya Beer Fest muri uyu mwaka kigomba kuzagaragaramo ibintu bishya kandi bidasanzwe ari nawo mwihariko kizwiho.

Ati “Ubusanzwe Mutzig ihorana ibintu bishya, n’uyu mwaka kimwe n’indi myaka itaha nabwo tuzakomeza dushyiremo imbaraga […] ikindi navuga ni uko abakunzi b’umuziki bashaka kuzitabira igitaramo twabateguriye imodoka ndetse n’aho zizabafata twarahateguye, igisigaye ni ukuhabamenyesha”.

Meddy yavuze ko muri Amerika yahigiye isomo rikomeye ryo 'kuba umugabo'

Meddy yashimangiye ko abazitabira igitaramo cya Beer Fest azakorera mu Mujyi wa Nyamata kuwa 2 Nzeri 2017 bazaryoherwa. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.

Meddy ubu acumbitse muri Marriot Hotel, iri mu za mbere zihenze mu Mujyi wa Kigali.

Meddy yavuze ko muri Amerika yahigiye isomo rikomeye ryo 'kuba umugabo'
Meddy mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda
Meddy yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuguma muri Amerika ku bw'ineza no gushaka iterambere
Mushiki wa Meddy[uwambaye umupira w'umukara] yari yaje kumva ikiganiro musaza we yagiranye n'abanyamakuru
Inkoramutima za Meddy harimo n'abana bakibyiruka
Meddy n'abafana be bahise bafata amafoto y'urwibutso
Ikiganiro cyabereye muri Marriot Hotel

Amafoto: Dusabimana Aimable


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .