Meddy yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro ku bw’indirimbo yakoze zirimo ‘Nasara’, ‘Sibyo’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi.
Yaherukaga gusohora indirimbo muri Nyakanga 2016 ubwo yasohoraga iyitwa ‘Ntawamusimbura’ iri mu zimaze iminsi zikunzwe mu Rwanda. Ubu yasohoye inshyashya yise ‘Slowly’ ikubiyemo amagambo y’urukundo ikoze mu njyana ituje.
Mu kiganiro na IGIHE, Meddy yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe muri nyinshi ashaka gusohora mu buryo bw’inkurikirane bitandukanye n’uko mu minsi yashize yakoraga imwe ubundi agasa n’uwibagiranye.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nari nyimazeho igihe, navuga ko ari imwe mu ndirimbo zigiye kungarura mu bafana nkabiyereka atari kwa kundi nakoraga indirimbo imwe hagashira igihe kinini nta yindi nsohoye. Ubu ngiye kuzisohora kandi narazikoze ku buryo numva batazongera kugira irungu.”
Yongeyeho ati "Hari n’izindi ndirimbo nshya mfite, mu gitaramo ngiye kuza gukorera mu Rwanda nzaziririmba, ni bwo bwa mbere nzaba nziririmbye..."
Meddy yavuze ko ataramenya itariki nyayo agomba kuzagera mu Rwanda gusa yahamije ko ibyerekeranye n’amasezerano yo kuza kuririmbira abafana be i Kigali byo byamaze kunozwa ubu hasigaye ‘kumenya ibya tike y’indege izamuzana’.
Yagize ati “Namaze kuvugana n’abantumiye, gahunda yamaze kurangira kare […] Kuza ngomba kuza muri uku kwezi[Kanama] ariko sindamenya neza itariki nzahagerera ariko abafana ndabizeza ko mu gihe gito bazambona.”
Igitaramo Meddy yatumiwemo kizabera mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 2 Nzeri mu gihe icy’umwaka ushize cyabereye i Rugende kuwa 27 Kanama 2016, icyo gihe hatumiwe Wizkid wo muri Nigeria n’itsinda rya Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo.
Meddy agiye kuza mu Rwanda ku butumire bwa Bralirwa ari nayo itegura iki gitaramo ngarukamwaka cya Mutzig Beer Fest.


Slowly, indirimbo nshya ya Meddy
TANGA IGITEKEREZO