Igitaramo kizabera mu Busuwisi ahitwa Nyon mu birometero 25 uvuye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Geneva, kizaba kuwa 8 Nyakanga 2016 kikaba cyarateguwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Ni igitaramo cya kabiri Meddy azakorera hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010. Yaherukaga kuririmbira mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nyakanga 2015 ndetse yabonye umubare munini w’abafana bari bakubise buzuye Birmingham Palace.

Meddy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ na ‘Sibyo yakoranye na Kitoko’, yavuze ko azakora igitaramo kirusha imbaraga icyo yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles umwaka ushize ndetse ngo afite ibindi bitaramo bikomeye azakorera mu bindi bihugu.


TANGA IGITEKEREZO