Urugendo rwa Meddy ruhanzwe amaso n’abatari bake mu bakurikirana iby’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunda ibihangano bye n’umuryango. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu yatangazaga ko agiye kuza bikarangira urugendo rupfuye ariko kuri iyi nshuro nta gisibya agomba kugaruka ku ivuko.
Meddy uherutse gusohora indirimbo yise ‘Slowly’ agomba guhaguruka mu Mujyi wa Dallas aho atuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama afate indege imwerekeza i Kigali.
Uyu muhanzi agomba gukora urugendo rw’amasaha arenga 20 n’iminota 40 mu ndege mbere y’uko asesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017. Yahamirije IGIHE ko impapuro zose z’urugendo n’ibisabwa kugira ngo agere mu Rwanda byose biri ku murongo hakaba hasigaye gusa kurira indege imuzana.
Yagize ati “Ngomba guhaguruka muri Amerika mu ijoro[ryo kuwa Kane], ni urugendo rurerure…”
Meddy yavuze ko urugendo agiye gukorera mu Rwanda rusobanuye byinshi. Ati “Kuba ngarutse mu rugonyuma y’imyaka irindwi ni ibintu bikomeye, ni ibintu bidasanzwe…”

Yashimangiye ko abazitabira igitaramo azakorera mu Mujyi wa Nyamata kuwa 2 Nzeri 2017 bazaryoherwa. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.

Meddy yasohoye amashusho y’indirimbo ’Slowly’

TANGA IGITEKEREZO