Meddy yataramiye kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017.
Abantu bari bakubise buzuye, bafata icyo kurya n’icyo kunywa cyiganjemo Mützig byose bigaherekezwa n’umuziki w’inyuramatwi.
Igitaramo cyabaye ku munsi wari ufite ikirere gikonje cyane, mu masaha y’umugoroba kuri Golden Tulip hari imbeho irimo umuyaga ukonje ku buryo abatari bafite ibyo kwifubika bakomanyaga amenyo. Nubwo hari hakonje ariko, mu bafana hari harimo abakobwa batagerwaho n’imbeho bari abambaye utwenda tugufi nk’imwe mu myambaro igezweho y’ikirori.
Igitaramo cyari gihenze ugereranyije n’ibindi bitaramo binini bisanzwe bibera mu Rwanda, kucyinjiramo byigondewe n’abifite, abantu baguze amatike mbere bishyuraga amafaranga 10,000 naho abayaguriye ku muryango bacibwaga 15,000.
Igitaramo cya Meddy cyitabiriwe n’isinzi ry’abafana bagera kuri 7,700 ushingiye ku mibare abagiteguye batangaje.


















































Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO