00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Fab avuga ko akoze agashya mu gusohora amashusho y’indirimbo 5 mu kwezi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 23 January 2012 saa 05:38
Yasuwe :

Kuba umuhanzi Mc Fab, ubusanzwe witwa Fabien Gahizi, yariyemeje gushyira hanze album y’amashusho biri mu bituma umunsi ku wundi uyu muhanzi ashyira ahagaragara amashusho menshi y’indirimbo ze.
Mu kiganiro n’uyu muhanzi atangaza ko ari guteganya gushyira hanze album igizwe n’amashusho izaba yiyongera ku zindi 2; ari zo Imbabura yasohoye kuwa 25 Ukuboza 2008 na Igipindi yasohoye kuwa 25 Ukuboza 2010 amaze kumurika. Ni muri urwo rwego uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo (…)

Kuba umuhanzi Mc Fab, ubusanzwe witwa Fabien Gahizi, yariyemeje gushyira hanze album y’amashusho biri mu bituma umunsi ku wundi uyu muhanzi ashyira ahagaragara amashusho menshi y’indirimbo ze.

Mu kiganiro n’uyu muhanzi atangaza ko ari guteganya gushyira hanze album igizwe n’amashusho izaba yiyongera ku zindi 2; ari zo Imbabura yasohoye kuwa 25 Ukuboza 2008 na Igipindi yasohoye kuwa 25 Ukuboza 2010 amaze kumurika. Ni muri urwo rwego uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo Marina, yakoreye mu gihugu cy’u Burundi yashyize hanze hanze amashusho y’indirimbo ’Igitabo’ yakoranye na Tom Close.

Reba Video y’indirimbo IGITABO ya Mc Fab na Tom Close:

Mc Fab, uzwi mu ndirimbo Ndabishoboye yaririmbanye na Just Family, avuga ko kuba ateganya gushyira hanze iyi album igizwe n’indirimbo z’amashusho mu mwaka wa 2012 byatumye akora kurusha umuvuduko abahanzi nyarwanda basanzwe bakoreraho. Yagize ati:"Ni uwuhe muhanzi wigeze usohora Video 5 mu kwezi kumwe?"

Uyu mwaka kandi Mc Fab, w’imyaka 24, arateganya gushyira hanze album ye ya 3, izaba yitwa Ndabishoboye. Iyi Album izasohokana na Album ya DVD izaba nayo yitwa Ndabishoboye. Iyi Album DVD izaba iriho zimwe mu ndirimbo zo kuri Album ya Mbere iya Kabiri n’iya Gatatu zakunzwe nka Stella , Umutsima w’Amasaka, Marina, Wihohotera, Ndabishoboye ,

Reba hano Video ya Marina:

 Mc Fab ni muntu ki? Menya ubuzima bwe ukanda Hano .

 Reba n’abandi bahanzi nyarwanda ukunda ukanda Hano .


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages