- Uh, it’s another bomb track from da... BLUEMASTER!
- Yeah. This is a story about one particular man...
- We never really knew his name,
- but people used to call him Mister...
- [Verse 1]
- Mr Ntibindeba, afite imyaka mirongo itatu
- Afite umugore n’umwana w’imyaka itatu
- Yabasize mu ighetto abemereye ibyiza byinshi
- Nubwo basigaranye utubazo twinshi
- Amaze iminsi mu mujyi, abona akazi keza
- Ahembwa neza, yishakira n’akazu keza
- Nyuma y’iminsi y’akazi ariruhukira
- Buri weekend ntiyabura aho yidagadurira
- Abona umukobwa, umutima uratera ngo "Yori Yori"
- Bajyana mu kabyiniro maze bashyushya ikirori
- Umuziki bawukate,"Se sel medikaman nou ni"
- Kugeza aho batangira kubyina ingwatiramubiri
- "Awww, come on! Slow dance for me baby
- Work it, work it to this slow jam for me baby"
- To his house they went, niho imibiri yahuriye
- Babiri mu buriri, niho byarangiriye
- Hamwe n’ibintu byose umugabo yagiye abeshya
- Nta gakingirizo na kamwe yigeze akoresha
- Ibyo kwifata no kwirinda ntibimureba
- Akomeje kubyirengagiza bamureba, Mr Ntibindeba
- [Chorus]
- Mister Ntibindeba, kwirinda ngo ntibimureba
- Yatubwiye ati "Ntibindeba, ntibindeba"
- Mister Ntibindeba, yirengagije ibimureba (ehh?!)
- Yiteje ibibazo abireba (None dore...)
- Bimuhitanye bose bareba, babireba
- Mister Ntibindeba (hey hey hey)
- [Verse 2]
- There he goes! Asigaye azwi mu maclub menshi
- Amaze gusambana n’abakobwa benshi
- Last name: AMAZINA, first name: SINIVUGA
- Abajene bose bamuzi bamwita "SHUGA DADI Ohh..."
- "Mbese daddy yagiye he?
- Ko amaze igihe atadusura, yahungiye he?"
- Umwana yabibaza nyina, ibisubizo bikabura
- Amubwira ati "Azagaruka mwana wanjye, humura..."
- Nyuma y’amezi make umugore ava mu rugo rwe
- Ajya mu mujyi kubaza amakuru y’umugabo we
- Aho yakoreraga, bamumenyesha ko
- Umugabo yarwariye mu bitaro bya CHUK
- Nibwo yahise ajyayo n’agahinda kenshi rwose
- Yibaza uko umugabo we yakoze ayo makosa yose
- Ageze mu bitaro, bamwereka icyo cyumba
- Abona umugabo we maze akubitwa n’inkuba
- "Yewe weee, karabaye! Nimurebe uko yabaye
- Yigize Ntibindeba kugeza n’aho aremba
- Wakoze ibyo byaha byose ushaka iki koko?
- Ubu se umwana wawe nzamubwira iki koko?...
- (Ariko Mana we...)"
- [Repeat Chorus]
- OK, "Soyons prudents" nk’uko Minani yabivuze
- Dukwiye kwirinda ibishuko nk’uko byavuzwe
- Ntibizaduhitane nka Mister Ntibindeba
- Kuko abanyarwanda twese biratureba
- "Soyons prudents" nk’uko Minani yabivuze
- Dukwiye kwirinda ibishuko nk’uko byavuzwe
- Ntibizaduhitane nka Bwana Ntibindeba
- Kuko abajene twese... biratureba!
- Yeah homie (Twese biratureba, yeah)
- Check yourself, prevent youself
- Respect yourself, protect youself
- Watch it! Hey, hey, hey, heyy, hey, hey...
- Bimuhitanye bose bareba (Uhh) babireba
- Mister Ntibindeba... YEEAHH!!
KANDA HANO USHOBORE KUMVA
Mister Ntibindeba By Master Kaycee









TANGA IGITEKEREZO