00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masho Mampa yafashwe na Polisi

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 15 Werurwe 2014 saa 02:05
Yasuwe :

Umuraperi w’umunyarwanda Mugabo Jean Paul uzwi nka Masho Mampa yafashwe na Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuwa 15 Werurwe 2014 ahita ajyanwa kuri Polisi.
Masho Mampa yafatiwe imbere ya Stade Amahoro i Remera, aho bita mu Migina.
Umwe mu baturage bari aho Masho Mampa yafatiwe, yatangarije IGIHE ko yumvishe bavuga ko yibye kuri amafaranga y’amadorali, nyuma ubwo Polisi yari igiye kumufata agahita ayakanjakanja akayamira.
Mu gihe ntawari uzi ibibaye, abari hafi aho bagiye kubona Polisi (...)

Umuraperi w’umunyarwanda Mugabo Jean Paul uzwi nka Masho Mampa yafashwe na Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuwa 15 Werurwe 2014 ahita ajyanwa kuri Polisi.

Masho Mampa yafatiwe imbere ya Stade Amahoro i Remera, aho bita mu Migina.

Masho Mampa

Umwe mu baturage bari aho Masho Mampa yafatiwe, yatangarije IGIHE ko yumvishe bavuga ko yibye kuri amafaranga y’amadorali, nyuma ubwo Polisi yari igiye kumufata agahita ayakanjakanja akayamira.

Mu gihe ntawari uzi ibibaye, abari hafi aho bagiye kubona Polisi iraje imwuriza imodoka iramujyana. Gusa yabanje kugorana yurizwa ku ngufu asa n’uwinangira asaba ko n’abamufashe nabo bafatwa bakajyana kuri polisi.

Masho Mampa mu modoka ya polisi bakunda kwita 'Panda gari'.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza, yatangarije IGIHE ko koko uyu muraperi yafashwe ndetse ari kuri Polisi. Gusa yavuze ko nta cyaha ubu bamubaraho, akaba yavuze ko yafashwe mu buryo bwo kumucungira umutekano.

Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka Babiri ku rutonde na Zanyumiyeho yakoranye na Fireman, si ubwa mbere afatwa na polisi akurikiranyweho ubujura kuko yigeze no gufungirwa muri gereza nkuru ya Kigali igihe kigera ku myaka 2 nabwo akurikiranyweho ubujura.

MAbantu bari bari kureba uko bajyana Masho Mampa mu gitondo cyo kuwa 15 Werurwe 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .