00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba yatangiye gahunda yo gutaramira mu bukwe

Yanditswe na
Kuya 20 June 2012 saa 06:54
Yasuwe :

Umuhanzi Intore Masamba yafashe umwanzuro wo kujya ataramira abantu mu bukwe mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, ariko anatanga umusanzu we mu kwimakaza no kongera kugaruka ku muco wo kubaha no guha agaciro imihango y’ubukwe iyo ariyo yose.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Masamba yatangarije ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi, aza kubyigaho neza asanga bizamufasha kwegera abakunzi be n’abamuzika muri rusange, bitume (…)

Umuhanzi Intore Masamba yafashe umwanzuro wo kujya ataramira abantu mu bukwe mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, ariko anatanga umusanzu we mu kwimakaza no kongera kugaruka ku muco wo kubaha no guha agaciro imihango y’ubukwe iyo ariyo yose.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Masamba yatangarije ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi, aza kubyigaho neza asanga bizamufasha kwegera abakunzi be n’abamuzika muri rusange, bitume inganzo ye yongera kugaruka yagutse kandi byongere akazi ku bantu benshi by’umwihariko abahanzi kuko bizajya bimusaba gukorana n’abandi bahanzi nabo babyungukiremo akazi.

Masamba yagize ati:”Kugeza ubu hari abamaze kubinsaba kandi niteguye gukorera Abanyarwanda buri kimwe cyose nshoboye, gusa byaba byiza batangiye kumbwira hakiri kare, kugirango batazagongana n’ahandi mba narasinye kontaro z’akazi”.

Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye kugira impungenge z’aho atuye kuko atazareba ku butoni cyangwa ngo akurikize ubwinshi bw’amafaranga kuko nta n’ikiguzi azashyiraho ahubwo uzajya umuhamagara bakumvikana igihe n’itariki hanyuma ukamuteganyiriza ‘Agahimbazamuhanzi’.

Ati:”Agahimbazamuhanzi ni ngombwa kuko burya ubuhanzi buba bukwiye kwishyurwa kugira ngo n’ubukora abashe gukomeza gukora kandi atere imbere. Sinzita ku mafaranga ahubwo nzajya mpa amahirwe uwangejejeho gahunda mbere y’undi”.

Masamba kandi avuga ko azanye n’akandi gashya abahanzi basanzwe baririmba mu bukwe batagiraga, ko kujya buri bukwe bwose azajya aririmbamo azajya akorera ababukoze indirimbo y’ubukwe bwabo bityo babe banayifashisha mu itunganywa ry’amashusho y’ubukwe bwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .