00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba arasaba ko amatorero akigendera ku bugenge yafashwa

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 7 March 2013 saa 01:28
Yasuwe :

Mu gihe yari ayoboye akanama k’abakemurampaka mubyerekeye umuco gakondo mu marushanwa aherutse kubera mu gihugu hose, muri gahunda ya FESPAD, Masamba ngo yasanze ibintu by’umuco by’umwihariko amatorero abyina atitaweho bityo akaba asaba ubuyoboz bw’uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali gushyigikira umuco nk’uko bashyigikira siporo.
Masamba aganira na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose yirebera uko ibyerekeranye n’umuco gakondo bisigaye bifatwa, by’umwihariko mumbyino yasanze (…)

Mu gihe yari ayoboye akanama k’abakemurampaka mubyerekeye umuco gakondo mu marushanwa aherutse kubera mu gihugu hose, muri gahunda ya FESPAD, Masamba ngo yasanze ibintu by’umuco by’umwihariko amatorero abyina atitaweho bityo akaba asaba ubuyoboz bw’uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali gushyigikira umuco nk’uko bashyigikira siporo.

Masamba aganira na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose yirebera uko ibyerekeranye n’umuco gakondo bisigaye bifatwa, by’umwihariko mumbyino yasanze mu turere hafi ya twose hari amatorero abyina neza cyane kandi ubona ko afite ejo hazaza heza ariko aya matorero kaba akennye bikagije.

Masamba yagize ati “Ntabwo bambaye neza, hari abambaye ibicitse kandi ugasanga ibintu by’umuco, n’imbyino gakondo birasohoka bikazana ibikombe kurusha na siporo iyo yewe. Nibarebe ukuntu nabo babashyira mu ngengo y’imari no mu mihigo babafashe babateze imbere bajye banasohoka, ibikombe bazanye biheshe ishema igihugu n’uturere.”

Masamba avuga kandi ko amatorero bamaze kuganira yose amubwira ko ibintu babafasha ari nko mu gihe bagiye gusohoka bakabaha uburyo bw’urugendo cyangwa mu gihe bitegura umushyitsi bakabagurira amazi.

Masamba yongera kugira ati “Kuki amafaranga yose agomba kujya agenda kuri siporo, nabwo umupira w’amaguru gusa ariko ibidusohokera, ibihesha ishema igihugu mu bundi buryo ntibabyiteho.”

Akomeza avuga ko witegereje ibintu by’umupira by’umwihariko umupira w’amaguru ari nawo ushyirwamo ingufu cyane, bitajya kure cyane nk’aho ibintu bya gakondo bigera nyamara ariko ugasanga aribyo bikenye cyane.

Masamba yongeraho ko ibyo kuvuga ngo abahanzi bishyire hamwe nk’uko bikunze kuvugwa n’inzego za Leta ari urwitwazo kuko bitagerwaho, Leta itabibafashjemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .