00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kuva i Brazza, Gakondo irasubukura ibitaramo byayo kuri “Mille Collines”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 1 August 2013 saa 08:44
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama, guhera saa moya z’umugoroba (7 PM), itsinda ririmba Kinyarwanda rya Gakondo Group rirangajwe imbere n’umuhanzi Intore Masamba rirasubukura ibitaramo byaryo bya buri wa Gatanu kuri Hotel des mille collines.
Muri iki gitaramo, gakondo irateganya kuzereka Abanyarwanda ubwiza n’uburyohe bw’indirimbo gakondo berekanye mu iserukiramuco rya muzika rya FESPAM baheruka guserukiramo u Rwanda muri Congo Brazzaville.
Izo ndirimbo zirimo “Nzajya Inama Na Nde”, (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama, guhera saa moya z’umugoroba (7 PM), itsinda ririmba Kinyarwanda rya Gakondo Group rirangajwe imbere n’umuhanzi Intore Masamba rirasubukura ibitaramo byaryo bya buri wa Gatanu kuri Hotel des mille collines.

Muri iki gitaramo, gakondo irateganya kuzereka Abanyarwanda ubwiza n’uburyohe bw’indirimbo gakondo berekanye mu iserukiramuco rya muzika rya FESPAM baheruka guserukiramo u Rwanda muri Congo Brazzaville.

Abakunzi b'indirimbo z'umwimerere za Masamba washinze Gakondo Group ntimuzacikwe kuri uyu wa Gatanu

Izo ndirimbo zirimo “Nzajya Inama Na Nde”, “Wirira”, “Inka Ni Iy’Urukundo”, “Ziravumera”, “Ari Hehe”, indirimbo za kera nka “Ibare”, “Benimana”, “Impangaza” n’izindi

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu kandi hazaba harimo abahanzi bamaze kwamamara hano mu Rwanda nka Jules Sentore, inanga za Daniel n’abandi bazwiho ubuhanga buhanitse mu gucuranga gitari.

Gakondo Group na Nyampinga Aurore Kayibanda bashimiwe uko baserukiye neza u Rwanda muri FESPAM

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Masamba yavuze ko yashinze iri tsinda rya Gakondo mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda, no kugarura umuco wo gukoresha ibicurangisho gakondo harimo inanga, umuduri n’ibindi.

Aya masaha iki gitaramo kizaberaho ya “Happy Hour”, ibiciro by’ibinyobwa n’ibiribwa kuri Hotel des Mille Colline biba byagabanyijwe.

Itsinda Gakondo Group ririmba indirimbo za kinyarwanda za kera n'iz'ubu zikunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .