00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba yongeye gutumirwa mu iserukiramuco rya Muzika rya FESPAM

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 July 2013 saa 01:21
Yasuwe :

Umuhanzi Intore Masamba yongeye gutumirwa mu iserukiramuco rya Muzika rizwi ku izina rya FESPAM (Festival Panafricain de la Musique), azitabira kuri uyu wa 11 Nyakanga 2013.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya cyenda rizamara icyumweru kuva kuwa 13 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013. Riri mu yo Intore Masamba yagiye yitabira; nka Festival de Mataaf muri Israel, Festival Fort de France muri Martinique, Jazz festival muri Dubrin, Festival de Majorque muri Espagne, FESPAD yo mu Rwanda, (…)

Umuhanzi Intore Masamba yongeye gutumirwa mu iserukiramuco rya Muzika rizwi ku izina rya FESPAM (Festival Panafricain de la Musique), azitabira kuri uyu wa 11 Nyakanga 2013.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya cyenda rizamara icyumweru kuva kuwa 13 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013. Riri mu yo Intore Masamba yagiye yitabira; nka Festival de Mataaf muri Israel, Festival Fort de France muri Martinique, Jazz festival muri Dubrin, Festival de Majorque muri Espagne, FESPAD yo mu Rwanda, FESPAM yo muri Congo-Brazzaville.

Aganira na IGIHE, Masamba yagize ati “Bantumiye nk’umuhanzi mu iserukiramuco ry’umuziki rya FESPAM, riri ku rwego mpuzamahanga ”.

Masamba, umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, avuga ko muri iri serukiramuco azaba ari kumwe n’itorero rye rimaze kumenyekana cyane ku izina rya Gakondo Group.

Abinyujije muri iri torero, Masamba, aririmba ahanini yibanda ku muco gakondo anakoresha ibicurangisho byiganjemo ibya gakondo birimo Inanga, Ikembe, Umuduri, Umwirongi, Ingoma, Iningiri, Ikondera n’ibindi.

Azwi cyane mu ndirimbo nka "Arihe”, “Nzajya Inama Na Nde ?”, “Wirira” “Nyeganyega”, “Rwanda Rugali” , “Wapi Ye” n’izindi.

Masamba azajyana n'iri torero rye rya Gakondo muri FESPAM
Iserukiramuco Masamba agiye kwitabira kuva kuwa 13 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .