00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba yatunguwe n’abana be bari bavuye Canada ubwo yari mu gitaramo

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 14 June 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 13 Kamena 2014, ubwo umuhanzi Masamba Intore yari mu gitaramo na Gakondo Group kuri Hotel des Mille Collines, yatunguwe no kubona abana be babiri bamusanga ku rubyiniro mu gihe yari azi ko bari muri Canada.
Ibi bintu byatunguye Masamba agaragaza amarangamutima amansonza azenga mu maso n’abari aho birabashimisha. Masamba akaba yamaze hafi iminota 30 kongera kuririmba byenda kumunanira.
Masamba yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kubona aba bana be bamutungura (…)

Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 13 Kamena 2014, ubwo umuhanzi Masamba Intore yari mu gitaramo na Gakondo Group kuri Hotel des Mille Collines, yatunguwe no kubona abana be babiri bamusanga ku rubyiniro mu gihe yari azi ko bari muri Canada.

Ibi bintu byatunguye Masamba agaragaza amarangamutima amansonza azenga mu maso n’abari aho birabashimisha. Masamba akaba yamaze hafi iminota 30 kongera kuririmba byenda kumunanira.

Masamba yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kubona aba bana be bamutungura mu gihe yari azi ko bazaza mu mpera z’uko kwezi.

Yagize ati: “Nari nzi ko bazaza, ariko bazagera ino ku itariki 24, bamaze kuntungura nabaye nkukubiswe n’inkuba, barangije banandirimbira indirimbo yanjye yitwa ‘Amatage’.

Aba bana bakiyereka Masamba n’abari kuri Mille Collines bakaba bavuze ko babikoze bashaka gutungura se. Ati: “Papa on voulait te faire une surprise (Papa twashakaga kugutungura).”

Abana ba Masamba bamutunguye ni babiri, umukuru ni umukobwa witwa Deborah Ikirezi naho umuto ni Mucyo Alvain.

Masamba yabwiye IGIHE ko baherukanaga mu mwaka wa 2013, ubwo Masamba yitabiraga Rwanda Day i Toronto. Ubu bakaba baje mu biruhuko byo mu mpeshyi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .