Mu kiganiro na IGIHE, Masamba asobanura ibya Rudasumbwa aririmba yavuze ko yakoresheje imvugo ijimije kugira ngo buri wese uzayumva azasesengure neza amenye uwo yagenewe.
Yagize ati “ubundi mu buhanzi bwaba indirimbo, imuvugo n’ibindi ushobora kubwira abantu bakumva kandi utavunitse. Nagira ngo buri wese wumva Ikinyarwanda namara kumva iyi ndirimbo nise ‘Karame Rudasumbwa’ azashishoze neza, nawe iyi ndirimbo ayigenere uwo ikwiye.”
Masamba: nayise "Karame rudasumbwa" mu butumwa burimo ndagira nti ‘Karame rudasumbwa, ganza, tukwifurije kuganza mu bana b’uRwanda. Ni we ntawundi, ganza mugaba w’ikirenga.”
Uwo Masamba yahimbiye iyi ndirimbo, ashimangira ko ari umuyobozi ukwiye kuganza akaba inkundirwa kurusha uyoborana urukundo.
Aterura agira ati “Ni ruganiza ingamba kandi n’inkundirwa kurusha, ntavangura amoko kandi ayoborana urukundo. Karame rudasumbwa tukwifurije kuganza, ni umugoboka rugamba yaciye izina impunzi, yaduhesheje agaciro,dushinjagirana isheja”
Muri iyi ndirimbo harimo n’icyivugo kigira kiti:
"Nababereye umugaba bambera abagabo nk’uko mbishaka,
Nta mubisha wadukurikira, aba azi ko adataha amahoro, ndi impimbira abarwanyi! Nkaba inshuti y’amahoro n’umutekano!"
Ni indongozi itazimiza Ihora ku mukondo wazo!
Muzaze murebe u Rwanda, yararusize ararunogereza.
Masamba ukunze kwitabira ibikorwa bya Rwanda Day, yasobanuye ko ari ibyo kwishimira kubona ubuyobozi bw’igihugu busabanye n’abaturage aho buri wese yishyira akizana.

Yagize ati “Iyo ndi muri Rwanda Day ndeba imbaga y’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwacu uko buyitegura kandi bugaha umwanya buri wese wo kwishyira akizana haba mu biganiro no mu busabane. Nanjye aho mba ndi, naba ndirimba cyangwa nsabana n’abandi twahahuriye benshi, mba meze nk’uwabonekewe, mba ngenda nuzuye umunezero, ishyaka n’ibinezaneza.”
TANGA IGITEKEREZO