00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba yasohoye album y’indirimbo 30 ahita afata ikiruhuko cy’imyaka itanu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 31 August 2016 saa 09:27
Yasuwe :

Umuririmbyi mu njyana gakondo Masamba Intore yashyize hanze album ya cumi igizwe n’indirimbo 30 zibumbiye ku muzingo yise ‘Inganzo ya Masamba Intore Icyogere’, nyuma yo kuyisohora yahise yinjira mu kiruhuko cy’imyaka itanu mu muziki.

Album ‘Inganzo ya Masamba Intore Icyogere’, ni iya cumi uyu muhanzi ashyize hanze mu myaka 35 amaze aririmba. Ije ikurikira izindi yashyize hanze hambere zirimo ‘Wirira’, ‘Nyeganyega’, ‘Inka ni iy’urukundo’, ‘Mpinga nzima’ na ‘Amatage’.

Masamba kandi asanzwe afite na CD y’imbumbe yise ‘Dushengurukanye isheja’, iriho zimwe mu ndirimbo yahimbye ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Igikorwa cyo kuyishyira hanze ku mugaragaro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kanama 2016. Yayimurikiye bwa mbere itangazamakuru ryo mu Rwanda mu muhango wabereye kuri Hôtel des Mille Collines.

Masamba yavuze ko nyuma yo gushyira hanze album ya cumi yamutwaye igihe kinini ayitunganya azafata ikuruhuko mu muziki azongere gusubira muri studio nyuma y’imyaka itanu.

Ati “Ntabwo ari uko inganzo ikamye, nta n’ubwo ari uko nabuze ibindi bihangano nashyira hanze, mfashe ikuruhuko kuko nshaka guha umwanya abakunda umuziki wanjye ngo babanze bumve ibyo maze iminsi nkora. Njye nkunda gutaramira abantu iyo ndirimba bakanyikiriza, ndamutse mbakoreye igitaramo cyo kuyimurika batarafashe umwanya ngo bumve izo ndirimbo banazimenye ntabwo byaba biryoshye.”

Yongeyeho ko mu myaka amaze itanu azamara adakora ibihangano bye bwite azafasha abahanzi bakiri bato kuzamura umuziki wabo. Mu mishinga afite harimo kuzakorana indirimbo na Meddy, Kitoko na Jules Sentore.

Azakora iki mu kuruhuko cy’imyaka itanu?

Yagize ati “Ntabwo ngiye kwicara, ntabwo nzakora indirimbo zanjye ariko nzakomeza nigishe abakiri bato uwo muziki, mfitanye gahunda na Meddy tuzakorana indirimbo, Kitoko, Jules Sentore, na Gokondo nzakorana na bo nidushobokera.”

Yashimangiye ko ‘ari intore byuzuye ndetse ko mu myaka amaze ahamiriza amaze kuzuza imihamirizo irenga 25’. Muri iyi myaka iri imbere afite umushinga wo kujya mu mashuri abanza n’ayisumbuye akabigisha guhamiriza n’ibindi byose bifitanye isano n’umuco nyarwanda.

Ati “Uru rubyiruko dufite muri iki gihe rukeneye kwigishwa, nta buryo wakoresha ngo urufate ruhinduke rube Abanyarwanda uretse gukoresha inganzo. Nitutabifatirana baratubana Abanyamerika…”

Yongeyeho ati “Mu byo nazishimira kuvugwaho ntakiri ku Isi ni ugusiga umurage mwiza ngasangiza abo bana bacu iby’umuco nyarwanda. Ntabikoze ndahamya ko ijuru ritazanyakira, ngomba kubikora ngifite imbaraga.”

Nyuma y'iyi album, Masamba agiye gufata ikiruhuko cy'imyaka itanu

Muri Nyakanga 2016 nibwo yagiye mu Bwongereza ahakorera ibitaramo binini bikomeye byo kumurikira abakunzi b’umuziki we muri diaspora. Igitaramo cya mbere cyo gushyira hanze yi album cyabereye ahitwa Birmingham icya nyuma agikorera mu Mujyi wa Londres.

Azayimurika mu kwibuka Sentore Athanase

Masamba Intore wasohoye album ya cumi yavuze ko yatangiye gutegura igitaramo gikomeye azayimurikiramo. Ati “Ku itariki ya 30 Werurwe 2017 tuzaba twibuka data Sentore Athanase, nifuje kuyimurika kuri uwo munsi nkanayimutura kuko inganzo yanjye ni we nyikesha.”

Yahisemo kuzayikorera igitaramo nyuma y’uko yatangiye gucuruzwa mu rwego rwo kubanza kugeza ku bakunzi b’umuziki indirimbo ziyigize. Ati “Nahisemo kubanza kuyicuruza kugira ngo nzayikorere igitaramo abafana bazi indirimbo ziri kuri album, bazaba baramaze kuzumva.”

Yanatangiye gutegura umushinga wo kwandika igitabo gikubiyemo amagambo agize indirimbo yahimbye mu myaka 35 amaze mu buhanzi. Iki gitabo n’urukurikirane rw’indirimbo ze ateganya kuzabishyira mu Ngoro ndangamurage y’u Rwanda zikajya zifashishwa mu kwigisha umuco nyarwanda.

Album ya Masamba ubu yatangiye gucururizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Nakumatt Supermarket, Ndoli Supermarket, Libraire Ikirezi, Caritas, Hotel Novotel, Simba Supermarket no Hôtel des Mille Collines.

Masamba Intore na Ntazinda Marcel[umuyobozi muri Gakondo Group akaba asanzwe amenyerewe mu kuyobobora ibirori]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .