00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba na Mihigo Chouchou berekeje i Toronto muri Rwanda Day

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 25 September 2013 saa 07:44
Yasuwe :

Abahanzi Masamba Intore na Mihigo Francois Chouchou bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2013 berekeza i Toronto, aho bagiye gususurutsa abazitabira Rwanda Day.
Akiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, mbere gato y’uko ahaguruka, Masamba yaganiriye na IGIHE, agira ati “Abanyarwanda bazitabira Rwanda Day mbahishiye gutaramana nabo no kuryoshya ibirori cyane cyane no gusabana nabo mu muco wacu wa kinyarwanda”.
Yongeraho ati “Ubushize ntitwabashije (…)

Abahanzi Masamba Intore na Mihigo Francois Chouchou bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2013 berekeza i Toronto, aho bagiye gususurutsa abazitabira Rwanda Day.

Masamba ari kumwe na Daniel basanzwe baririmbana muri Gakondo; gusa uyu Daniel we ntiyagiye kwari ukumuherekeza gusa

Akiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, mbere gato y’uko ahaguruka, Masamba yaganiriye na IGIHE, agira ati “Abanyarwanda bazitabira Rwanda Day mbahishiye gutaramana nabo no kuryoshya ibirori cyane cyane no gusabana nabo mu muco wacu wa kinyarwanda”.

Yongeraho ati “Ubushize ntitwabashije gutaramana-nta nkera yabayeho-ariko ubu tuzatarama kugeza mu gitondo tubibutsa kuri gakondo”.

Mugenzi we Mihigo Francois Chochou we yabwiye IGIHE ati “Icyo duteganya kubaha ni ugususuruka no kubereka ibyiza by’u Rwanda tukababwira ko bagomba kuza gusangira natwe ubuzima bwiza n’ibindi bitatse igihugu”.

Ati “Nibyo tugiye kubereka no kubabwira ko nabo tubakumbuye, ko nabo bakwiye kuza bakanarara, tukababwira isura nshya y’igihugu cyacu n’ukuntu kiryoshye”.

Aba bahanzi bazasangayo bagenzi babo basanzwe bakorera ibikorwa by’ubuhanzi muri Canada barimo Degaule n’abandi.

Masamba na Mihigo ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bafatwaho icyitegererezo mu buhanzi. Baheruka kugaragara muri Rwanda Day yabereye i London mu Bwongereza.

Masamba kandi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uzabatashye”, akaba yanayishyiriye ababa muri Diaspora. Yavuze kandi ko kujya i Toronto kwe bidakuyeho ibitaramo bya Gakondo bisanzwe bibera kuri Hotel Mille Colline buri wa Gatanu.

Mihigo ati "Tugiye kubabwira ko nabo tubakumbuye, ko bakwiye kuza bakanarara"
Mbere yo kurira indege, Masamba yabanje gufata amafunguro
Masamba na Mihigo nibo bahanzi baserukiye u Rwanda muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .