00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba mu gutoza abana umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 6 April 2014 saa 03:37
Yasuwe :

Intore Masamba aratangaza ko ashishikajwe no gutoza umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, kugirango bazakure baharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Mu kiganiro Masamba yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gikorwa cyo gutoza abana kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangiriye mu kwibuka ku nshuro ya 20, aho kuwa 7 Mata 2014 azagaragara aririmbana n’abana bagera kuri 20.
Yagize ati: “Kuri uyu wa 7 Mata, u Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu (…)

Intore Masamba aratangaza ko ashishikajwe no gutoza umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, kugirango bazakure baharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Mu kiganiro Masamba yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gikorwa cyo gutoza abana kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangiriye mu kwibuka ku nshuro ya 20, aho kuwa 7 Mata 2014 azagaragara aririmbana n’abana bagera kuri 20.

Yagize ati: “Kuri uyu wa 7 Mata, u Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, imyaka 20 irashize, nifuje gukorana n’abana muri iki gikorwa kuko nibo gihugu cy’ejo hazaza, ibyo umuntu yabatoza ubu nibyo bizaranga u Rwanda rwo mu minsi izaza.”

Intore Masamba

Indirimbo uyu muhanzi yakoranye n’abana mu kwibuka ku nshuro ya 20 ni ebyiri, arizo: ‘Never Again’ bishatse kuvuga ‘Ntibizongera’ na ‘Twibuke Twiyubaka” yatunganyijwe na Aaron Nitunga.

Masamba ashimangira ko gutoza abana umuco wo kwibuka ariwo murage abana n’urubyiruko bakeneye, kuko hari ibyo amateka atwigisha. Ati: “Niba abana batojwe kwibuka bizatuma bamenya amateka mabi yaranze igihugu cy’ u Rwanda. Bityo babe imbarutso yo kwimakaza amahoro baharanire iterambere kuko iyo bibuka bahavana isomo.”

Masamba kandi yavuze ko uretse gahunda yo kwibuka, ari no mu myiteguro yo gutoza abana umuco ngo hato utazavaho ucika. Ibi akaba azabishyira mu bikorwa yifashishije ishuri ritoza umuco gakondo yenda gushinga mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi usanzwe aririmba mu njyana gakondo ni umwe mu bahanzi batoranyijwe mu kuzaririmba mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, akazaba ari kumwe na Tonzi, Aline gahingayire, Nyamitali Patrick, Danny Nanone na Rugege, ndetse ku mugoroba wo kwibuka azaba ari kumwe na Gakondo Group kuri Stade Amahoro mu ndirimbo ‘Ndacura intimba’, na ‘Ntabwo bizongera kubaho ukundi’.

Masamba kandi, ashimira Leta y’ u Rwanda yatekereje ikanashyira mu bikorwa gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko kwibuka bituma Abanyarwanda n’Isi yose barushaho gutekereza ku bibi bya Jenoside. Aha anongeraho abantu ku giti cyabo bamubaye hafi mu gutegura kwibuka ku nshuro ya 20.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .