00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba mu gitaramo cya Gakondo mu Bubiligi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 November 2014 saa 03:12
Yasuwe :

Intore Masamba uzwi cyane mu itsinda rya Gakondo Group anabereye umuyobozi agiye mu Bubiligi kuhakorera igitaramo cya gakondo cyiswe ‘Mbakumbuze u Rwanda’ aho azaba afatanyije n’abahanzi nyarwanda baba muri iki gihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Intore Masamba yatangaje ko agomba kwerekeza mu Bubiligi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2014.
Nagera mu Bubiligi azahita akomeza imyitozo ya Live afatanyije n’abacuranzi baho yitegura (…)

Intore Masamba uzwi cyane mu itsinda rya Gakondo Group anabereye umuyobozi agiye mu Bubiligi kuhakorera igitaramo cya gakondo cyiswe ‘Mbakumbuze u Rwanda’ aho azaba afatanyije n’abahanzi nyarwanda baba muri iki gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Intore Masamba yatangaje ko agomba kwerekeza mu Bubiligi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2014.

Nagera mu Bubiligi azahita akomeza imyitozo ya Live afatanyije n’abacuranzi baho yitegura igitaramo nyamukuru azahakorera ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo.

Ati “Nibyo nderekeza mu Bubiligi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ndagenda njyenyine nta wundi muhanzi wo muri Gakondo tuzajyana nk’uko byagiye bigenda mu minsi yashize. Ningerayo nzakomeza imyitozo ya live kuko mpafite igitaramo ku Cyumweru”

Igitaramo cya Masamba kizabanzirizwa no gufungura ku mugaragaro inzu y’urunywero ifatanye n’akabyiniro yitwa ‘SafarY Luxury Lounge Bar’ ari naho azakorera iki gitaramo cye.

Ati “Hariya hazaba hafunguwe SafarY Lounge y’Umunyarwanda, barantumiye kuko nyine bakumbuye kumva umuziki w’iwabo mu Rwanda. Nanjye rwose niteguye neza kuzabataramira kandi bizagenda neza. Igitaramo nzagikora ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, hanyuma ngaruke ku itariki ya 3 Ukuboza”

Masamba kandi ngo azava i Buruxelles mu Bubiligi amaze gukora igitaramo cyereka abafana be imbanzirizamushinga ya Album ye igizwe n’indirimbo nka ‘Kanjogera, Uzabatashye, Inzira n’ubumwe, Nyampinga, Nzagaruka’ n’izindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .