Intore Masamba ari muri Uganda mu Mujyi wa Kampala aho yitabiriye ibitaramo bibiri bikomeye ahuriramo n’abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Judith Babirye, Cindy, Navio, Grace n’amatorero y’Abanyarwanda akomeye mu muziki wa Gakondo muri iki gihugu.
Masamba Intore wamaze kugera i Kampala, yabwiye IGIHE ko yatumiwe nk’umuhanzi w’imena mu gitaramo kigomba kubera ahitwa Theatre La Bonita aho agomba kuba afatanyije n’abahanzi bakomeye muri Uganda ndetse by’umwihariko n’amatorero akomeye y’imbyino gakondo.
Masamba ati “Ubu njyewe namaze kugera i Kampala, narayeyo ubu niteguye igitaramo. Hari icyo natumiwemo kigomba kubera ahitwa Theatre La Bonita. Ni igitaramo cya gakondo ahanini kuko banatumiyemo amatorero y’imbyino gakondo y’Abanyarwanda batuye hariya muri Uganda, hari n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda turaba dufatanyije”

Akomeza agira ati “Ibyo bitaramo bisanzwe biba buri mwaka ariko nta cyari giherutse kuhabera ngo Abanyarwanda bahaba bongere basogongere ku buryohe bw’umuco wabo. Ubu rero bazanye Intore Masamba ngo mbataramire kandi koko ndabikora neza. Ndabaririmbira indirimbo zose bashaka cyane cyane iza gakondo, ni ibintu byiza cyane”

Muri iki gitaramo kiri bubere Theatre La Bonita Masamba araba ari kumwe n’abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Judith Babirye, Grace n’amatorero akomeye.
Nyuma y’iki gitaramo hari ikindi uyu muhanzi agomba kwitabira muri Club Rouge guhera saa tatu z’ijoro. Araba afatanyije n’abahanzi na bo bubatse izina muri Uganda , Navio na Cindy.
TANGA IGITEKEREZO