00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba ategerejwe mu gitaramo i Londres

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 July 2016 saa 07:39
Yasuwe :

Intore Masamba uri mu rugendo rw’umuziki mu Bwongereza aho yagiye kumurikira album ya cumi, agiye gukora igitaramo cya nyuma i Londres ubundi akagaruka mu Rwanda.

Uyu muhanzi mu njyana gakondo nyarwanda yakoreye mu Bwongereza ikindi gitaramo gikomeye cyabaye kuwa 23 Nyakanga 2016. Yafatanyije na Samputu ndetse na Kitoko basanzwe bakorera umuziki i Burayi.

Masamba ati “Igitaramo mperutse gukorera ahitwa Birmingham nafatanyije na Samputu na Kitoko, cyari igitaramo cyiza cyane. Abantu barabyinnye barizihirwa ku buryo hari abatashye ubona ko bari bagikeneye gutarama, ikindi ni uko CD najyanye baziguze zose.”

Nyuma yo gutaramira i Birmingham, Masamba agiye gukorera ikindi gitaramo i Londres aho yiteze kuzataramira umubare munini. By’akarusho azafatanya n’abandi bahanzi bo muri Kenya no muri Uganda basanzwe batuye muri iki gihugu.

Ati “Mu Mujyi wa Londres nzaririmbirayo ejo [kuri uyu wa Gatandatu], abacuruje amatike bambwiye ko yamaze gushira, hari Abanyarwanda benshi bakunda umuziki, hari n’abo mu bihugu duturanye n’abandi bo mu Bwongereza.”

Album ya cumi ya Masamba ikurikiye izindi yakoze mbere zirimo ‘Wirira’, ‘Nyeganyega’, ‘Inka ni iy’urukundo’, ‘Mpinga nzima’ na ‘Amatage’. Afite na CD y’imbumbe yise ‘Dushengurukanye isheja’, iriho zimwe mu ndirimbo yahimbye ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Nyuma yo kuva i Birmingham, Masamba azaririmbira i Londres

Yavuze ko namara kumurika album ya cumi azongera gushyira hanze indi nyuma y’imyaka ine mu kurushaho kunoza no gutegura ibihangano bifite umwimerere.

Masamba mu gitaramo aherutse gukorera i Birmingham

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .