00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba arizihiza isabukuru y’imyaka 46, byinshi utari uzi kuri we

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 15 August 2014 saa 01:21
Yasuwe :

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Butera Alphonse Masamba naho ay’ubuhanzi ni ’Masamba Intore" akaba umuhungu wa Mukarugagi na Sentore Athanase, umusizi w’umuhanga watoje abatari bake mu bahanzi bo mu Rwanda. Yavutse kuwa 15 Kanama 1968 i Bujumbura mu Burundi akaba ari ubuheta mu muryango w’abana 9.
Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino (choreographer), atunganya indirimbo (Producer), yandika indirimbo(songwriter), akaba n’umukinnyi wa filime. Ni (…)

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Butera Alphonse Masamba naho ay’ubuhanzi ni ’Masamba Intore" akaba umuhungu wa Mukarugagi na Sentore Athanase, umusizi w’umuhanga watoje abatari bake mu bahanzi bo mu Rwanda. Yavutse kuwa 15 Kanama 1968 i Bujumbura mu Burundi akaba ari ubuheta mu muryango w’abana 9.

Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino (choreographer), atunganya indirimbo (Producer), yandika indirimbo(songwriter), akaba n’umukinnyi wa filime. Ni n’inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana nyarwanda, dore ko anayimazemo imyaka isaga 30.

Masamba Intore wizihiza isabukuru y'imyaka 46 y'amavuko.

Masamba yamamaye cyane kubw’indirimbo gakondo nyarwanda zirata ubwiza bw’umuco. Izo ndirimbo ni nka “Arihe”, “Nzajya inama na nde ?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda. Hari izindi zisanzwe azwimo nka “Nyeganyega” zabiciye bigacika mu Rwanda.

Reba Nyeganyega hano:

Mu gihe uyu muhanzi yizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’amavuko, IGIHE yamwegereye igira byinshi imubaza birebana n’ubuhanzi bwe ndetse n’ubuzima bwe bwite, cyane cyane ibyo benshi bashobora kuba bamwibazaho.

Masamba avuga ko ari nk’aho yatangiye ubuhanzi akiri mu nda ya Nyina…

Kuvuga kuri se w’umuhanzi w’umuhanga, Sentore Athanase, Masamba avuga ko byatumye aba umuhanzi akiri muto cyane.

Aganira na IGIHE yagize ati“Ubuhanzi nabutangiye nkiri mu nda ya mama niko navuga, natangiye kubyina mfite imyaka 6, ntangira kuririmba mfite 11, mpimba indirimbo ya mbere mfite imyaka 13.”

Indirimbo ya mbere Masamba yahimbye yayise “Ndi uwawe” cyakora kugeza ubu ntabwo irajya ahagaragara, ariko kuri album ari gukora, ngo ishobora kuzasohoka.

Masamba kandi ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite indirimbo nyinshi, kuko afite byibuze indirimbo 138.

Yagize ati“Indirimbo ni nyinshi, ubu ni 138, naho izo nabashije gushyira hanze nyinshi ziri kuri album eshanu maze gushyira ahagaragra. Buri Album iriho indirimbo byibura hagati y’umunani cyangwa icumi."

Masamba kuri ubu ni se w’abana 4…

Masamba yabwiye IGIHE ati “Mfite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri, bavuka kuri ba nyina babiri.”

Umwe mu bakobwa ba Masamba yakurikije se, nawe ajya aririmba. Uwo ni uwitwa Deborah w’imyaka 18 aba muri Canada. Deborah kandi aherutse kugaragara aririmba mu birori byarimo Madame Jeannette Kagame.

Masamba n'abana be 2.
Umwe mu bana ba Masamba akunda kuririmba nka se.

Masamba aracyarahura ubwenge…

Masamba yize amashuri abanza imyaka 6, naho ayisumbuye ayiga imyaka 7 nk’uko gahunda y’uburezi y’i Burundi yabiteganyaga. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, aho yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (baccalauréat). Yahize Ubumenyi mu by’uburezi. Ntiyakomeje ngo aminuze kuko yahise yifatanya n’abandi Banyarwanda b’impunzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Cyakora nyuma, Masamba yaje gukomeza kwihugura mu bintu bitandukanye harimo gukina filime, gucuranga, gutunganya umuziki n’ibindi.

Kuri ubu Masamba hari amasomo ari gukurikirana arebana n’itumanaho ariko mu buryo bw’ iya kure (Online).

Mu ruhando rwa sinema kandi, Masamba hari filime nyinshi yagaragayemo, Mu zizwi cyane ni “Shake Hands With The Devil” ya Romeo Dallaire aho Masamba akina nka nyakwigendera minisitiri Lando.

Masamba mu rugamba rwo kwibohora…

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari barahejejwe hanze y’Igihugu, byaje kuba ngombwa ko Masamba ajya kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kwibohora.

Masamba mu gihe cy'urugamba rwo kwibohora yari ashinzwe ubukangurambaga.

Nubwo Masamba atigeze ajya ku rugamba ngo arasane, avuga ko nawe hari inshingano zikomeye yari afite ndetse zanagize akamaro u Rwanda rukabasha kubohorwa.

Aganira na IGIHE yagize ati: “Mu 1989 nibwo nagiye i Bugande hanyuma banshyira mu ishami ryari rishinzwe ibijyanye no gukusanya inkunga n’ubukangurambaga, naje gukora amahugurwa ahitwa Kalama noneho nsubira mu kazi, navuga ko urugamba atari ukurasana gusa hari abandi baba bakora ibindi, njye ahanini nakoreshaga ubuhanzi n’ibindi, twakanguye abantu ninjiza abantu ku rugamba.”

Hari byinshi Masamba ategurira urubyiruko rw’u Rwanda…

Abajijwe niba hari ibikorwa afite ubu bigamije gutoza urubyiruko umuco n’ubuhanzi , Masamba yavuze ko hari ibikorwa birimo gushinga ishuri ateganya.

Yagize ati “Ndimo ndabitegura, nk’ubu hari gahunda yo kujya mu mashuri yaba amato, ayisumbuye na kaminuza nkabafasha gushinga amatorero akanakomera, hari ibikorwa ngenda nkora kandi nkomeje birimo no kwigisha indangagaciro, amateka n’ibindi, ndateganya gukora ishuri ryigisha imbyino gakondo, nk’ubu ndi gukora imidiho yerekana imbyino nyarwanda, yafasha abatazi kubyina na gato kandi byose bifitiye akamaro urubyiruko…”

Masamba afite abahanzi yahurije hamwe mu cyo bise Gakondo.

Masamba akomeza avuga ko kuba itsinda rya muzika "Gakondo Group" harimo n’urubyiruko, ari indi ntambwe mu gutoza abakiri bato gukunda umuco nyarwanda n’ibyiza byawo binyuze mu buhanzi.

Uwa 15 Kanama, umunsi udasanzwe kuri Masamba
Kuba yaravutse kuwa 15 Kanama, Masamba avuga ko ari umunsi udasanzwe kandi mwiza kuri we kuko wahuriranye n’umunsi hizihizwaho kujya mu Ijuru k’umubyeyi Mariya. yagize ati: "Nkunda Bikiramariya. Kuvuka kuri uyu munsi ni amahirwe cyane."

Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, Masamba ngo yatumiwe n’inshuti n’abavandimwe kuri Hotel de Mille Collines i Kigali kuri uyu wa Gatanu, aho baza gutarama bugacya.

Masamba n’itsinda rya gakondo yashinze mu gitaramo kuri Mille Collines


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .