00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba agiye kumurika album y’indirimbo 30 mu Bwongereza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 July 2016 saa 10:27
Yasuwe :

Umuhanzi mu njyana gakondo nyarwanda, Masamba Intore aratangaza ko ari mu myiteguro y’ibitaramo bibiri bikomeye azakorera mu Bwongereza amurika album ya cumi.

Masamba umaze imyaka irenga 30 akora umuziki yavuze ko azerekeza mu Bwongereza kuwa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2016, azavayo akoze ibitaramo byagutse amurika album ibumbiyeho indirimbo mirongo itatu.

Ati “Nzagenda kuwa Kabiri mu cyumweru gitaha, urumva igitaramo cya mbere nzagikorera ahitwa Birmingham nzafatanya na Samputu na Kitoko, bo basanzwe baba i Burayi. Ndashaka kugenda mbere gato kugira ngo nitegure neza.”

Igitaramo Masamba azafatanyamo na Samputu ndetse na Kitoko Bibarwa usanzwe uba mu Bwongereza, kizabera mu Mujyi wa Birmingham kuwa 23 Nyakanga 2016. Azahita yerekeza mu Mujyi wa London aho yiteze kuzataramira umubare munini.

Ati “Igitaramo nzakorera i London nzafatanya n’abahanzi bo muri Kenya no muri Uganda, naho nzahamurikira album yanjye ya cumi. Nzakora igitaramo gikomeye nereke abakunda ibihangano byanjye ko urwego ngezeho mu muziki rukomeye ndetse mbakumbuze u Rwanda n’umuco wacu.”

Masamba yiteguye kujya kumurika album ya cumi mu Bwongereza

Album ya cumi ya Masamba ikurikiye izindi yakoze mbere zirimo ‘Wirira’, ‘Nyeganyega’, ‘Inka ni iy’urukundo’, ‘Mpinga nzima’ na ‘Amatage’. Afite na CD y’imbumbe yise ‘Dushengurukanye isheja’, iriho zimwe mu ndirimbo yahimbye ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yavuze ko namara kumurika album ya cumi azongera gushyira hanze indi nyuma y’imyaka ine mu kurushaho kunoza no gutegura ibihangano bifite umwimerere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .