00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba agiye gutangira kwigisha abato ubuhanzi bugendeye kuri gakondo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 July 2013 saa 12:15
Yasuwe :

Kuri uyu wa 24, 25 na 26 Nyakanga i Kigali, ku kigo cy’Abadage Goethe Institut hazabera amahugurwa ku bijyanye n’ubuvanganzo n’umuco gakondo.
Aya mahugurwa azatangwa n’umuhanzi Intore Masamba uzaba ukubutse mu iserukiramuco ry’umuziki rya FESPAM ryaberaga muri Congo Brazzaville aho yaserukiye u Rwanda.
Ikigo Goethe Institut giherereye mu Kiyovu kuri 13 Avenue Paul VI, ruguru gato ya Feux-Rouge zo kuri Payage ugana mu Kiyovu.
Muri aya mahugurwa azajya atangira buri saa mbiri za (…)

Kuri uyu wa 24, 25 na 26 Nyakanga i Kigali, ku kigo cy’Abadage Goethe Institut hazabera amahugurwa ku bijyanye n’ubuvanganzo n’umuco gakondo.

Aya mahugurwa azatangwa n’umuhanzi Intore Masamba uzaba ukubutse mu iserukiramuco ry’umuziki rya FESPAM ryaberaga muri Congo Brazzaville aho yaserukiye u Rwanda.

Ikigo Goethe Institut giherereye mu Kiyovu kuri 13 Avenue Paul VI, ruguru gato ya Feux-Rouge zo kuri Payage ugana mu Kiyovu.

Muri aya mahugurwa azajya atangira buri saa mbiri za mugitondo, Intore Masamba azavugnurira ku bazayitabira byinshi mu byo yagiye yungukira mu maserukiramuco mpuzamahanga yagiye yitabira.

Azabigisha kandi ku bijyanye n’uko wakwifashisha ibicurangisho gakondo mu muziki ukagaragaza umwimerere w’umuco nyarwanda mu buhanzi.

Bimwe muri ibyo bikoresho azigisha ni Inanga, Ikembe, Umuduri, Umwirongi, Ingoma, Iningiri, Ikondera n’ibindi.

Biteganijwe ko Masamba agera i Kigali mu Rwanda kuri iki Cyumweru avuye muri FESPAM.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .