00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba agiye gukora ibirori byo kwizihiza imyaka isaga 35 amaze aririmba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 February 2016 saa 03:35
Yasuwe :

Umuhanzi mu njyana gakondo nyarwanda, Masamba Intore aratangaza ko ari mu myiteguro y’igitaramo n’ibirori byo kwizihiza imyaka isaga 35 amaze akora ubuhanzi.

Masamba yabwiye IGIHE ko ari mu myiteguro yo gutegura ibirori by’impurirane, azazihiza isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko na 35 amaze aririmba. Kuri uwo munsi ni nabwo azakora gitaramo cyo kumurika album ya Gatandatu.

Mu myaka 35 amaze muri muzika, Masamba afite indimbo zibumbiye kuri Album esheshatu arizo : ‘Wirira’, ‘Nyeganyega’, ‘Inka ni iy’urukundo’, ‘Mpinga nzima’ na ‘Amatage’. Hari CD y’imbumbe yise ‘Dushengurukanye isheja’, iriho zimwe mu ndirimbo yahimbye ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Mu kwitegura iyi sabukuru, Masamba kandi yanakoze album y’indobanure igizwe n’indirimbo 25. Mu kuyimurika, ngo bizaba bisa nk’ibirori kurusha uko byakwitwa igitaramo kuko azaba ari umwanya wo kuganira ku buhanzi bwe n’inzira yanyuzemo.

Masamba na Producer Pastor P bagiye gutunganyiriza iyi album mu Mujyi wa Rubavu, bahageze ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama bazagaruka i Kigali ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2016.

Ati “Pastor P yitwaje ibyuma, turi kurangiza ibihangano bimwe mu byo nzashyira kuri album yanjye. Twashatse kujya kure ya Kigali, turakora twananirwa tukajya ku mazi kuruhuka. Burya inganzo bisaba kwiha umwanya no gukora wumva urambukiwe kugira ngo hatabamo guhatiriza.”

Masamba Intore agiye kwizihiza imyaka 35 amaze aririmba

Masamba azuzuza imyaka 50 y’amavuko muri 2017, iboriri byayo yabihuje n’isabukuru y’imyaka 35 amaze aririmba izaba muri Nyakanga 2016 ; ngo kuko muri 2017 azaba afite akazi kenshi ku buryo atabasha kwizihiza Yubile ye neza.

Indirimbo zose zigize iyi album, zizaba ziherekejwe n’amashusho. Yasinyanye amasezerano na Producer Meddy Saleh uzanamufasha gusubiramo indirimbo yakoze hambere zifite video zitaryoheye ijisho.

Masamba amaze imyaka 35 akora umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .