Igitaramo cyo kumurika album ‘Afro’ ya Mani Martin cyabereye kuri Serena Hotel Kigali, cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu gihumbi n’imisago ugendeye ku mubare wicara mu cyumba cyabereyemo.
Muri iki gitaramo Mani Martin yunamiye nyina umubyara witabye Imana mu myaka yashize. Mu ndirimbo cumi n’eshanu zigize album ‘Afro’, Mani Martin yavuze ko yifuje kumutura iyitwa ‘Karibagiza’ mu buryo bwo kumwubahisha imbere y’abafana be.
Yagize ati “Indirimbo ngiye kuririmba nifuje kuyitura mama wanjye witabye Imana. Ni umubyeyi wahoraga anyifuriza kugera hano mubona ngeze, ku bw’amahirwe make ntabwo nabashije kumuririmbira nka gutya, rero nifuje kuyimutura ikamugeraho aho ari”.
Yavuze aya magambo aherekejwe n’urufaya rw’amashyi y’abafana bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’iki gikorwa Mani Martin yakoze cyo kubahisha umubyeyi we.
Abitabiriye iki gitaramo wabonaga biganjemo abantu bakuze; bishimiye kuza kureba umuziki wa Mani Martin Martin acuranga imbona nkubone. Ntiyatengushye abaje kumureba kuko buri uko yasozaga indirimbo bamuhaga amashyi abandi ukumva bazamura amajwi bashimangira ubuhanga bwe.
Ku maso yabo, wabonaga bafite akanyamuneza banyuzwe no kongera kubyinana na Mani Martin umudiho wa Kinyafurika. Ubwo yaririmbaga bamufashaga kuririmba, gusa baryohewe kurushaho ubwo yafatanyaga n’itsinda Yemba Voice bakaririmba mu majwi yabo bwite n’ibicurangisho bike.
Mani Martin yanyuzagamo akaganira n’abafana be, akajya ababwira ko impamvu ya buri ndirimbo mu zigize album yamuritse muri iki gitaramo ubundi akumvikanisha ko mu myaka amaze mu muziki yavumbuyemo impano zikomeye mu bahanzi bagize ‘Yemba Voice’, itsinda yahaye umwanya uhagije wo kwigaragaza kandi koko rihatambuka ryemye.
Ubwo igitaramo cyendaga gusozwa, abantu benshi bahagurutse mu myanya yabo abandi bajya mu gice cy’imbere kugira ngo baze kubyina iyitwa ‘Afro’ ari nayo yasoje iki gitaramo cyarangiye ahagana saa sita z’ijoro.

Mani Martin asanzwe afite izindi album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse mu 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora mu 2012.
Album ye nshya igizwe yise ‘AFRO’ igizwe n’indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.
Mu rukurikirane rw’indirimbo zigize album ya Mani Martin hariho iyitwa Afurika Ndota, Mwarimu, Karibagiza, Kinyaga, Afro, Ndaraye, Iyizire, Chalala, Sogea, Rubanda, Baba ni nani, Umumararungu, Akagezi ka Mushoroza, Serafina, Same room n’izindi.































Amafoto: Moses Niyonzima
TANGA IGITEKEREZO