“Une voix unique et originale- Ijwi ryihariye, nyaryo kandi ry’umwimerere”, aya niyo magambo umuhanzi Nyarwanda uba muri Canada, Malia Carine, yifashisha nk’intego mu rwego rwo kurushaho gutanga ubutumwa bwe ku bumva umuziki kandi bizera ko ufite imbaraga mu guhindura isi.
Malia Carine, ubu uri mu Rwanda, yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi (Bruxelles). Uyu muhanzi wiga ibijyanye n’umuziki muri Kaminuza yitwa "Montréal Academy of Music", avuga ko kwifashisha ijwi rye akunda kuririmbisha mu njyana zituje yabyihayemo intego nyuma yo kubona ko bishobora guhindura Isi afatiye urugero ku bahanzi bagiye babigeraho.
Aha, Malia Carine atanga urugero rwa bamwe muri abo bahanzi avuga ko anakesha inganzo (ku bwo kubakunda kuva akiri muto) nka Francis Cabrel, Aznavour, Céline Dion, Dalida, n’ab’ubu nka Alicia Keys, Corneille, Lauryn Hill, India Arie n’abandi.
Ibi akaba yaratangiye no kugenda abigeraho aho amaze gutumirwa mu maserukiramuco atandukanye ku isi, ndetse akaba yaragiye anegukana amwe mu marushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga, muri Canada, Québec, Montréal n’ahandi.
Aya marushanwa akaba ari nayo yatumye Malia Carine amenyekana cyane i Montréal, nyuma yo kwigaragaza mu iserukiramuco ryitwa “Hip Hop Forever" aho yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa R&B n’uko indirimbo ye yitwa “I keep on dreaming” ituma yamamara kurushaho.
Bimwe mu bihangano bya Malia Carine (nka Fly Away,... ) biririmbitse byibanda ku njyana ya Pop, Soul, na R&B.
Malia Carine yatangiye kwiga ibijyanye n’umuziki muri Kaminuza ya Montréal Academy of Music nyuma y’aho arangirije Kaminuza isanzwe.
Ushobora kumva indirimbo za Malia Carine (ugakanda LIKE) uzikunze ku rubuga rwe hano.
TANGA IGITEKEREZO