Kuva mu ntango z’umwaka wa 2012, umuhanzi w’Umunyarwandakazi Malia Carine utuye mu Mujyi wa Montreal muri Canada, yinjiye mu marushanwa mpuzamahanga ategurwa n’urubuga rwa internet reverbernation.com.
Mu kiganiro na IGIHE.com , Malia Carine usanzwe ukora muzika mu rwego mpuzamahanga, amaze iminsi yaraje gusogongeza ibihangano bye abakunzi ba muzika mu Rwanda.
Uyu muhanzi wagize amahirwe yo gutunganyiriza indirimbo ze mu mastudio yo muri Los Angeles akoramo abahanga arasaba abantu kumutora kuko yizeye intsinzi muri ayo marushanwa.
Avuga ko aramutse atsinze, kimwe mu bikorwa azibandaho ari ukuzana abahanzi bakomeye asanzwe akorana nabo muri Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Murenge wa Nyamirambo, umuhanzi Malia Carine yifatanyije n’abakorerabushake ba Counselling Volunteers Club (CVC) mu gikorwa cyo guhinga no guteza imbere igihingwa cy’ibihumyo hagamijwe kurwanya imirire mibi. Mu butumwa yashyikirije abari aho, yababwiye ko ashyigikiye ibikorwa byabo byiganjemo ubukorerabushake bushingiye ku rukundo.
Malia yabatangarije ko azakora iyo bwabaga kugirango afatanye nabo ahereye ku butumwa bw’urukundo azakomeza gucisha mu ndirimbo ahimbye.
Ushobora gutora indirimbo za Malia Carine:
– Fly away: Kanda www.reverbnation.com/artist/song_de... ubundi ugakanda kuri like.
– To day i am free : Ukanda hano
ubundi ugakanda kuri like.
TANGA IGITEKEREZO