Mu kiganiro na IGIHE Malia C yavuze ko abahanzi b’abanyarwanda ari abahanga cyane kandi ko ibihangano byabo ari byiza ariko ko ikibura kugira ngo bogere hose ari ukuwushoramo imari bakawuha umwanya ndetse bagashyiramo n’imbaraga nyinshi.
Uyu muhanzikazi Malia Carine UWAMAHORO avuga ko umuziki wo mu Rwanda uri ku rwego rwo hejuru n’ubwo atakwemeza ko uri ku rwego rumwe nk’uwo muri Canada ngo aba producer bo mu Rwanda bafite ibyuma bihagije naburi kimwe cyose.
Yagize ati ”hari aba producer babizi nka Pastor P, Jay P cyangwa Kamanzi ukorera mu gihugu cya Kenya bafite ubunararibonye, gusa usanga muri Canada icyo babarusha ari ubuzobere muri muzika."
Ubusanzwe uyu muhanzikazi akorera umuziki we mu gihugu cya Canada mu njyana ya Pop akazikora mu rurimi rw’icyongereza ariko kuri ubu agiye gukora indirimbo mu njyana ya Afrobeat ziganje mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’igiswahili mu rwego rwogusangiza abanyarwanda ibihangano bye.
Malia Carine arateganya kumara mu Rwanda igihe kitari gito ahakorera indirimbo nyinshi kuko mu kwezi kw’Ukuboza azashyira ahagaragara icyo bita pre-launch bishatse kuvuga ko azamurika igice cya mbere cya album ye izaba igizwe n’indirimbo enye zikoze mu majwi no mu mashusho.
Malia amaze imyaka itanu akora umuziki mu buryo bw’umwuga akaba ari nayo mpamvu yifuza kuwagura ukagera hose. Malia C arimo gukorana n’Ikigo cyitwa The Media Factory kimufasha mu bikorwa bye bya muzika. Icyo kigo kiyobowe na Karangwa Steve Alex, gisanzwe gikorana n’abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo no kubateza imbere.
TANGA IGITEKEREZO