00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biyemeje gushyingirwa kubwo gucengerwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo za Mako Nikoshwa

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 19 Mutarama 2012 saa 03:04
Yasuwe :

Umuhanzi Mako Nikoshwa aratangaza ko amaze kwakira ubuhamya bw’abasore 2 bifashishije ibihangano bye mu kureshya abakobwa bikabahira ubu ingo zabo zikaba zikomeye.
Kuri ubu buhamya hiyongeraho ubw’undi mukobwa nawe wemeza ko indirimbo ’Niba Umukunze Mujyane’ ya Mako Nikoshwa yatumye ahitamo gusanga umugabo bakabana nawe urugo rwe ubu rukaba rukomeye.
Mu kiganiro kirambuye (Interview) Mako Nikoshwa yagiranye na IGIHE.com, asobanura ko uko gufata icyemezo cyo kubana kw’abo bakunzi b’umuziki we (...)

Umuhanzi Mako Nikoshwa aratangaza ko amaze kwakira ubuhamya bw’abasore 2 bifashishije ibihangano bye mu kureshya abakobwa bikabahira ubu ingo zabo zikaba zikomeye.

Kuri ubu buhamya hiyongeraho ubw’undi mukobwa nawe wemeza ko indirimbo ’Niba Umukunze Mujyane’ ya Mako Nikoshwa yatumye ahitamo gusanga umugabo bakabana nawe urugo rwe ubu rukaba rukomeye.

Mu kiganiro kirambuye (Interview) Mako Nikoshwa yagiranye na IGIHE.com, asobanura ko uko gufata icyemezo cyo kubana kw’abo bakunzi b’umuziki we abona biterwa n’uko aririmba ukuri kw’ubuzima bubaho bitari iby’abahanzi bapfa guhimba ibyo bitekerereza. Aha akaba avuga ko abanza kureba igikenewe kuvugwaho bityo akaba aricyo aririmba.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE.com:

IGIHE.com: Muraho Mako!

Mako: Muraho Irakoze, amakuru se?

IGIHE.com: Ni Meza, watangira utubwira ku bijyanye n’amazina yawe Mako Nikoshwa biva he? Bivuga iki?

Mako: Amazina asanzwe ubu nkoresha ni Mako Nikoshwa biva ku izina rya kera rya Makombe Joseph. Amazina yanjye akomoka ku izina rya makombe Akagabo Ntikoshywa byaje kuvamo mako Nikoshwa ari nabyo ubu nkoresha.

IGIHE.com: Watangiye gute ubuhanzi ?

Mako: Natangiriye ubuhanzi ku ndirimbo yanjye nise ‘Ninde’ nakoreye muri Uganda. Iyo ndirimbo nayikoze mu 2004, iba iya mbere yanjye yacuranzwe cyane ku maradio. Nyuma yaho naje gushakwa n’umukinnyi w’amafilime asetsa wakoraga ku maradiyo witwa Godfrey Seguya uzwi cyane ku izina rya Kayibanda. Uyu Kayibanda twaje gukorana indirimbo yitwa ‘Mariya Roza’. Tumaze gukora iyi ndirimbo nyir’iyo Studio twayikoreyemo yitwa Namex (we akitwa Moses) yumvise impano yanjye nuko ansaba ko nakora album yose akayigura. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2006.

Mu kwezi kwa karindwi kwa 2006 nibwo twatangiye gukora iyo album y’Agaseko, iba ibaye album yanjye ya mbere. Iyi album yari igizwe n’indirimbo Agaseko, Nkunda Kuragira, Bonane, Yaya, Umutima waraye Umpondagura, Yavutse.

IGIHE.com: Impano uyikomora he?

Mako: Mama yari afite itorero ribyina, nkajya ndirimba inyikirizo n’ibitero muri iryo torero, niho nakuye inganzo. Naje no kwiga gitari ku nshuti zanjye z’abahanzi twari duturanye.

IGIHE.com: Ninde watumye wiyumvamo ko ugomba kuba umuhanzi?

Mako: Ni uwitwa Moses.

Turi muri studio ye yumvise uko ndirimba nuko abonye uko nasabye ko indirimbo Mariya Rosa twari turi gukora nasabye ko twayihindura tukaririmba mu njyana ya Afrobeat, nuko biza gukunda bituma indirimbo ikundwa, uwo Moses yahise ankunda cyane. Ahita avuga ko anyishimiye cyane. Abinsabye numva birantunguye kuko numvaga nta na gahunda nari mfite yo kuzaba umuhanzi, noneho mpita niyumvamo impano yo kuririmba.

IGIHE.com: Ni gute wabashije guhimba indirimbo yawe ya mbere?

Mako: Indirimbo yanjye ya mbere yitwa Nidne; njya kuyiririmba, nagiye mperekeje umwana wari uje kuririmba mu njyana ya Hip-Hop nuko bumva ko mfite impano kuko bari bumvise uko naririmbaga uwo mwana atabizi nuko bahita banampa impano yo kuzakora indirimbo imwe ari nayo nahereyeho nyita Ninde.

Hari kuri studio ya Wampeo studio.

IGIHE.com:Ni gute wabashije kumenyekana cyane muri Uganda kandi haba abahanzi benshi kandi bakomeye?

Mako:Abantu benshi bakundaga melodie zanjye, baba Abagande n’Abanyarwanda. Wenda ijwi ntibyari cyane ariko melodie yo bararikundaga, ari nacyo cyatumye mpamenyekana.

Ikindi njya numva cyaratumye menyekana, hari igitaramo cyabaye cyitwaga ‘World Music Day’ (buri 21 Kamena), cyari cyateguwe n’abafaransa. Icyo gihe nari nagiyeyo njyanye CD yanjye (nk’umuhanzi ufite impano utazwi) barayumvise nuko bumva ngomba kwishyurwa nk’abandi bahanzi bakomeye, mu gihe njye nari nagiyeyo nk’umuntu ufite impano ariko utaramenyekana cyane kandi utaragombaga kwishyurwa.

Mu bakomeye bari bishyuye harimo umuhanzi Josee Chameleon, Bebe Cool, Jean Paul Samputu, Juliana n’abandi. Icyo gihe bahise bampa no kugirana ibiganiro na Televiziyo n’amaradioo akomeye yo mu Bufaransa nka RFI bambaza uko mbasha kuririmbana umwihariko.

Guhera icyo gihe nibwo natangangiye kwiyumvamo koko ko mfite impano kandi ko ngomba kuyikurikirana nkagera kure. Naje kubihuza n’uko nakundaga kumva umuziki w’abantu bateye imbere nko muri Senegal nuko ntangira gutera imbere mu buhanzi bwanjye. Uko gukomeza gutera imbere mu muziki bigaragazwa n’uko nk’ubu mu ndirimbo ‘Mariya Roza’ naririmbye ndapa ahandi nkaririmba bisanzwe abantu bikabatungura.

IGIHE: Kuki udasohora indirimbo nyinshi cyane?

Mako: Nanga ko naririmba indirimbo nyinshi ku muvuduko w’abandi bahanzi ngo ndasiganwa nabo bityo nkirinda kuba nasohora indirimbo nyinshi nyamara zidakunzwe. Nanga guhubukira amagambo ngo mbe napfa kuririmba amagambo adahura n’ukuri kw’ubuzima ibi bigahuza n’uko mba nshaka kugaragaza akarusho ko guhozaho umwihariko mu muziki wanjye.

IGIHE.com: Ni iki cyagutunguye mu buhanzi bwawe?

Mako: Mfite ubuhamya bw’abantu 3 bashatse kubw’indirimbo zanjye.

Umwe ni uwitwa Celestin, sinshobora kumwibagirwa, yatwaraga imodoka ariko umukobwa akajya aza kumva indirimbo zanjye muri iyo modoka ye, nuko aza kuza kumusura. Umukobwa mu kumusura yaje amuzaniye indirimbo yanjye yise ‘Mujyane’ nuko umugabo aratungurwa cyane ahitamo kujya gukora ubukwe.

Uwa kabiri aba Kacyiru, turanaturanye. Yumvaga indirimbo yanjye ‘Mujyane’ kenshi nuko umukobwa bakundanaga aza kumusezeraho amubwira ko agiye kujya muri Uganda nyuma akazajya muri Amerika kujya gushakayo ubuzima. Yaje kumwumvisha indirimbo iyo ndirimbo yanjye mujyane kenshi nuko aza guhindura icyemezo, baza no gushakana. Yarambwiye ati:”Na n’ubu iyo ashaka kwahukana ndayimwumvisha nkamubwiza amagambo ivuga ko byose tuzabishakira hamwe kandi tukazatunga akongera agatuza”.

Uwa gatatu ni umukobwa wavuye i Burundi agashakwa n’umunyarwandakazi wanjye kubera indirimbo yanjye ‘Mujyane’.

Uretse ubwo buhamya kandi indirimbo zanjye ziririmba ku buzima bwo kubanisha abanyarwanda kandi mbinyujije mu nzira zitandukanye. Urugero ni indirimbo “Izuba Riratse” rivuga ku gukangurira abantu ubumwe n’ubwiyunge. Ndirimba ukuri kw’ibibaho, ukuri kw’ubuzima. Iyo ngiye kwandika indirimbo ngiramo umwihariko wo gutuma abantu bakomeza kuzumva.

IGIHE.com: Kuri ubu Mako ufite Album 4, Wazitubwira ku buryo burambuye?

Mako: Nibyo mfite album 4 arizo:

 ‘Agaseko’,

 ‘Ninde’,

 ‘Mujyane’,

 ‘Kaza Kazi’.

Izo album zose ariko sinazisohoye ku muvuduko nk’uwo nasohoyemo Agaseko, kuko yo yari ifite umuntu wayiteye inkunga kandi ifite n’uburyo yagombaga gukurikiranwa.

Mu Rwanda sindahasohorera Album ariko ndabiteganya muri uyu mwaka. Iyo album yanjye izaba iriho indirimbo nka Nkutekerezaho, Tsigitsigi, Kunda Ugukunda n’izindi.

Gusa sinkunda gusohora ngo mvuge ngo muritse Album ku mugaragaro kuko abantu bakunda cyane kumva imvange (Selection) ku buryo bitacyoroshye kuba navuga ngo ndashyira hanze Album abantu bitabire kuyigura nk’uko mbyifuza.

IGIHE.com: Uririmba iyihe Njyana?

Mako: Nkunda kwibanda kuri Reggae Afrobeat. Nibyo nkunda kwibandaho ariko byose ndabishoboye nzi kubiririmba. Abantu bamwe na bamwe ntibabasha no kumva injyana ndirimba ku buryo hari n’abategura ibihembo bimwe na bimwe mu Rwanda (nka Salax Awards) bikabarenga ntibabashe kumenya urwego banshyiramo.

Indirimbo zanjye Agaseko, Ngutekerezaho n’izindi n’ubu ziracyacurangwa, ubundi zagombye guhabwa ibihembo by’indirimbo z’umwaka. Njya mukabare wumve ko abantu baba batari kuzumva nk’aho ari nshya? Izahimbiwe rimwe nazo (nka Bella), kuri ubu ntizigicurangwa n’ubwo zashyizwe mu rwego rw’indirimbo z’umwaka.

IGIHE.com: Ukora iki uretse umuziki?

Mako: Ntacyo, ndi umuhanzi w’umwuga. Niko kazi nkora konyine. Kuva narangiza amashuri yisumbuye sinigeze mbona umwanya wo kuba nashaka akandi kazi nakokmeje guhera mu muziki.

IGIHE.com: Ufite izihe gahunda mu muziki?

Mako: Kuri ubu nibwo ngiye kugira indirimbo zikomeye kurushaho. Ubundi umuziki wanjye wakunze kumenyekana cyane ntari mu Rwanda. Ubu ngiye gukorera mu Rwanda menyekanishe umuziki muri East Africa. Ngiye guhimbana umwihariko wanjye nyuhuze n’ukuri kw’ubuzima bwanjye.

IGIHE.com: Murakoze Mako Nikoshwa!

Mako: Namwe murakoze Irakoze!



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Mujyane By Mako Nikoshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .