00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mako Nikoshwa yavuye mu bitaro

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 June 2014 saa 07:46
Yasuwe :

Umuhanzi Mako Nikoshwa wari umaze mu bitaro amezi asaga abiri mu Bitaro bya Kigali, CHUK, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2014 nibwo yasezerewe n’abaganga.
Mako Nikoshwa akigera mu rugo iwe ku Kacyiru, aganira na IGIHE yadutangarije ko yumva muri we afite ibyishimo bikomeye dore ko mu minsi amaze mu bitaro hari igihe yagezemo ariheba cyane. Uyu muhanzi utarakekaga ko azasohoka mu bitaro kubera uburibwe yari afite mu mubiri we arashimira Imana n’Abanyarwanda (…)

Umuhanzi Mako Nikoshwa wari umaze mu bitaro amezi asaga abiri mu Bitaro bya Kigali, CHUK, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2014 nibwo yasezerewe n’abaganga.

Mako Nikoshwa akigera mu rugo iwe ku Kacyiru, aganira na IGIHE yadutangarije ko yumva muri we afite ibyishimo bikomeye dore ko mu minsi amaze mu bitaro hari igihe yagezemo ariheba cyane. Uyu muhanzi utarakekaga ko azasohoka mu bitaro kubera uburibwe yari afite mu mubiri we arashimira Imana n’Abanyarwanda by’umwihariko bamubaye hafi.

Ati, “Ubu tuvugana nicaye iwanjye mu ruganiriro, ndikuganira n’abavandimwe bansuye. Namaze kuva mu bitaro kandi ndumva noneho ingufu ziyongereye cyane . Nkiva mu bitaro numvise uburwayi bwose bunshizemo. Nta mpamvu yo kwiheba Nyagasani aratuzi”

Mako Nikoshwa, yashimangiye ko akimara gusubirana ingufu azahita ashyira hanze indirimbo ihimbaza Imana yanditse ubwo yari mu bitaro.

Ati, “Ubu mfite ubushobozi kandi nagarutse mu muziki. Hari indirimbo nandikiye mu bitaro, harimo iz’Imana n’izindi zisanzwe. Nk’uko mperutse kubyizeza abafana banjye ubwo nari mu bitaro, ubu ngiye gushyira hanze indirimbo y’Imana ndetse natangiye gutegura uko video yayo izaba imeze. Iyo ndirimbo yo ni itegeko kuyishyira kuzayikora”

Mu gihe kirenga amezi abiri Mako Nikoshwa ari mu bitaro, yasuwe n’abahanzi bamwe na bamwe b’inshuti ze, abafana benshi, inshuti n’abavandimwe. Aba bose arabashimira ariko by’umwihariko akaba asabira umugisha Rafiki n’umuhanzi mugenzi we Umusaza Engeneer wari umurwaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .