00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mako Nikoshwa yanditse indirimbo azatura Imana nava mu bitaro

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 June 2014 saa 01:20
Yasuwe :

Mu mezi asaga abiri amaze mu bitaro, Mako Nikoshwa yandikiyemo indirimbo azashyira hanze naramuka abivuyemo. Imwe muri izo ndirimbo Mako azashyira hanze mbere y’izindi ihimbaza Imana yanamaze kuyandika.
Mu kiganiro na yagiranye na IGIHE ubwo twamusuraga mu bitaro, yabanje gushimira abantu bose bamubaye hafi, abamufashije, abamusuye n’abamuhoza ku mutima by’umwihariko .
Ati, “Ndashaka kumenyesha Abanyarwanda, abafana banjye bose, abaje kunsura , abanteye inkunga, abansengeye bose (…)

Mu mezi asaga abiri amaze mu bitaro, Mako Nikoshwa yandikiyemo indirimbo azashyira hanze naramuka abivuyemo. Imwe muri izo ndirimbo Mako azashyira hanze mbere y’izindi ihimbaza Imana yanamaze kuyandika.

Mu kiganiro na yagiranye na IGIHE ubwo twamusuraga mu bitaro, yabanje gushimira abantu bose bamubaye hafi, abamufashije, abamusuye n’abamuhoza ku mutima by’umwihariko .

Ati, “Ndashaka kumenyesha Abanyarwanda, abafana banjye bose, abaje kunsura , abanteye inkunga, abansengeye bose ndababwiza ukuri ko batahombye. Ubu mfite ubushobozi kandi nagarutse mu muziki. Hari indirimbo nandikiye hano mu bitaro, harimo iz’Imana n’izindi zisanzwe”

Mako agisohoka mu bitaro ngo yiteguye kongera gukora ibitaramo

Nagira amahirwe akava mu bitaro, Mako Nikoshwa arateganya kuzashyira hanze indirimbo ihimbaza Imana. Yamaze kuyandika, anategura uburyo izaba ikoze mu buryo bw’amashusho.

Ati, “Ngisohoka mu bitaro nzashyira hanze indirimbo y’Imana ndetse natangiye gutegura uko video yayo izaba imeze. Iyo ndirimbo yo ni itegeko kuyishyira kuzayikora.”

Mu gihe amaze mu bitaro, uyu muhanzi yahaboneye isomo rikomeye ndetse akaba arisangiza abafana be . Ati, “Hari abantu benshi babona iyo turi ku isi hano, abafite amafaranga menshi cyane cyane urubyiruko baba bumva ko Isi bayifite . Mbabwije ukuri, iyo ugeze mu bibazo uhita wibuka ko Imana ibaho.”

Akomeza agira ati, “Si byiza ko twazajya tuzirikana Nyagasani mu gihe twahuye n’akaga, mu gihe turi mu bibazo gusa, nyamara mu gihe cy’umunezero ukaba udafata n’iminota itanu yo gusenga. Kwishimisha ni byiza, kugira amafaranga na byo ni byiza ariko kwishimisha uzirikana abababaye unasenga ni byiza kurushaho”

Mako Nikoshwa arashimira abantu bose bamusye mu bitaro n'abakomeje kumuba hafi .

Mako Nikoshwa ari koroherwa ndetse akaba yemeza ko habura igihe gito ngo ave mu bitaro.

Ati, “Abaganga bambwira ko indwara yanzahaje cyane, ubu igisigaye ni ugufata imiti ya nyuma abaganga banyandikiye ubundi nkarya imbuto n’ibindi biribwa bifite intungamubiri kugira ngo nkire neza. Ndahumuriza abafana banjye, ntangiye koroherwa kandi nizeye ko nzava mu bitaro vuba”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .