Usibye uburwayi bwaciye intege Mako Nikoshwa akaba amaze amezi 6 mu buriri ngo anafite ipfunwe n’agahinda kubera imyaka irenga 10 amaze mu muziki nta gikombe cyangwa urupapuro arahabwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko ari umuhanzi.
Mu kiganiro Mako Nikoshwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko uburwayi bukomeje kumubaho akarande gusa asanga hari ikigenda gihinduka nubwo ari gahoro gahoro.
Ati “Sindakira neza ariko biragenda biza gahoro. Ndacyari mu buriri ariko ndumva hari ikigenda gihinduka. Ubu nsigaye ndya nkumva mu kanwa ndaryohewe, nsigaye nsa neza bitandukanye n’uko nari meze mu bitaro. Hari icyizere ko nzakira.”
Akimara kubona ingufu akava mu buriri, ngo azahita akora indirimbo eshatu nshya harimo n’ihimbaza Imana yandikiye muri CHUK.
Mu bikomeje gutera agahinda Mako Nikoshwa bikamufatanya n’uburwayi, harimo kuba yarasubije amaso inyuma agasanga mu myaka irenga 10 amaze mu muziki, nta gikombe cyangwa ishimwe na rimwe arahabwa nyamara hari benshi arusha gukora neza.
Ati “Igikomeye kurusha ibindi nsaba ni uko mwo kabyara mwe, abantu bashyira abahanzi mu marushanwa haba izo za Guma Guma cyangwa Salax munyibuke. Nubwo ndi mu buriri, niteguye kuzabuvamo nkongera ngakora umuziki.”
Akomeza agira ati “Urabona hashize imyaka irenga 10 ndirimba ariko nta n’agakombe gato cyangwa urupapuro rugaragaza ko Mako ari umuhanzi nk’abandi. Bintera agahinda cyane, ese umwana wanjye cyangwa umushyitsi uturutse nko hanze namubwira gute ko ndi umuhanzi.”
Ngo ikimushengura kurusha ibindi, ni uburyo hari abahanzi baba bafite indirimbo imwe cyangwa bamaze ibyumweru bike mu muziki bahembwa nyamara Mako ntihagire umutekereza.
Ati “Ikinshengura kurusha ibindi, ni uko mbona nk’abahanzi bamaze ibyumweru bitandatu mu muziki bahembwa njye simpabwe agaciro. Ntabwo ndi igicibwa, ndi umunyarwanda nk’abandi ariko sinzi ikibura.”
TANGA IGITEKEREZO