Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014, Mako Nikoshwa urwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK), yasuwe n’umugore wamubwiraga ko na we afite umurwayi muri ibi bitaro arangije amwiba amafaranga n’ibikoresho bitandukanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mako Nikoshwa, yasobanuye ko uyu mugore yamusanze ku gitanda aho arwariye amuganiriza nk’umugiraneza wagize umutima wo gusura abandi barwayi. Mako yaje kugirira icyizere uyu mugore amutuma i Nyamirambo kumugurira ibyo kurya no kunywa .
Hari mu masaha y’umugoroba Mako Nikoshwa atuma uyu mugore, gusa icyamutunguye ni uko uwo yitaga umugiraneza yagiye nka za hene zagiye gushaka umuti wa mperezayo (ubutagaruka). Uyu muhanzi, yemeza ko uyu mugore wamwibye yari yambaye yikwije ndetse ngo muri ibi bitaro yari asanzwe ahabona abagore bafasha abarwayi bambaye muri ubu buryo .
Mako Nikoshwa ati “Uwo mugore yaje yambaye nk’abayisilamu. Yari amaze kungeraho mu bitaro nka kabiri, mugenzi we yarambwiye ngo nta kibazo mutume kuko na we yari asanzwe amubona. Namuhaye amafaranga, cya gisorori gishyushya ibiryo na telemusi ngo ajye kungurira ibyo kurya i Nyamirambo. Sha muheruka ubwo!”
Ibyo uyu mugore yibye Mako Nikoshwa harimo amafaranga y’u Rwanda 5,000, telemusi nini, igisorori gishyushya ibiryo, ibisorori bihenze abamusura bamuzaniyemo amafunguro n’ibindi uyu muhanzi atibuka neza .
Icyababaje Mako Nikoshwa, ngo ni uburyo uyu mugore yahisemo ibikoresho by’abamugemuriraga ibiryo mu bitaro akaba ari byo atwara ndetse n’udufaranga yari asigaranye two kwifashisha agura amafunguro, imbuto n’imitobe byo kunywa uyu mugore akaba yarabitwaye .
Yagize ati “Sha najyane ariko nzi neza ko Imana izamuhana. Gusa icyambabaje ni uko yatwaye ibikoresho by’abandi. Ibyo bisorori n’amatelemusi yibye si ibyanjye.”
Uyu muhanzi umaze amezi agera kuri abiri mu bitaro yatangiye koroherwa nk’uko abyiyemerera. N’abamurwaza bemereye IGIHE ko uyu muhanzi yatangiye kumererwa neza, arabasha kurya, kunywa no gutembera mu bitaro .
TANGA IGITEKEREZO