Abakunzi b’umuhanzi Mako Nikoshwa bakora muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) baramusuye kuwa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2014, bongera kumwubakamo icyizere no kumusaba kwihangana.
Arlette Ruyonza wari uhagarariye iri tsinda ryaserukiye abakunzi b’uyu muhanzi bakora muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, avuga ko Mako Nikoshwa arembye cyane kandi akeneye ubufasha bwa buri muntu wese ufite umutima w’impuhwe.
Ruyonza yagize ati "Nk’abakunzi ba Mako Nikoshwa bakora muri MINISPOC tukimara kumenya ko arwariye CHUK twatekereje kumusura kugira ngo tumuhumurize. Ni yo mpamvu twakusanyije ubushobozi tumugezaho amafaranga azamufasha muri bimwe azakenera, tunamushakira n’amata”.
Arlette Ruyonza yasabye abantu bose baba bazi uyu muhanzi n’abatamuzi ko bamusura kuko arembye cyane kandi akaba akeneye abantu bamuvana mu bwigunge no kumuhumuriza.
Nyuma yo kwakira inkunga y’abakunzi be bakora muri MINISPOC, Mako Nikoshwa mu ijwi rito ritasohokaga neza yagize ati: “Biranshimishije cyane kubona abantu bakomeye nkamwe bakora muri Minisiteri batekereza kunsura kandi bimpaye imbaraga. Imana ibahe umugisha”.
Uyu muhanzi Mako Nikoshwa wamenyekanye cyane kubera indirimbo ze zirimo Agaseko, Umujyane, Ngutekerezaho n’izindi amaze amezi 3 mu bitaro bikuru bya Kaminuza by’i Kigali (CHUK).
TANGA IGITEKEREZO