Makanyaga Abdul wammaye cyane mu muziki wo hambere [ukunze kwitwa ‘Igisope’] ndetse n’uyu munsi akaba akiri mu bahanzi bakunzwe na benshi, yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE TV asobanura birambuye ku buzima bwe n’umuziki muri rusange.
Makanyaga wavukiye I Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1947, ahitwa i Ngoma, kugeza ubu niwe muririmbyi ukuze mu bakiriho bakora umwuga w’uburirimbyi nk’uko abyivugira.
Uyu mugabo arubatse afite abana n’umugore. Makanyaga yahereye ku ndirimbo ye ya mbere “Urabeho Mariyana” yakoze mu 1971, ariwe uyiyandikiye akanayikorera injyana muri Orchestre “Les Copain” yaririmbiragamo.
Uyu muririrmbyi w’icyatwa ushimisha bose mu bigero bitandukanye by’abakuru n’abato yaganiririye IGIHE TV ku buzima bwe bwose mu kiganiro kirambuye mu mashusho cy’iminota 30.
Ikiganiro The Profile ni ikiganiro kigamije kwegera bamwe mu bantu b’ibirangirire n’abakomeye mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu Rwanda, bakaganirira Abanyarwanda ku buzima bwabo bwite n’ibyo babashije kugeraho n’uko babishoboye.
Ikiganiro nyirizina mu mashusho:
TANGA IGITEKEREZO